Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa

Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa ku modoka zose ziwunyuramo guhera ahagana mu ma saa 17h40 zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’abahanga mu gukora imihanda b’ingabo z’u Rwanda.

Mu gihe hagitegerejwe isanwa ry’uyu muhanda ku buryo burambye, ingabo z’u Rwanda (RDF Engineering regiment) zaciye inzira haruguru y’umuhanda wangiritse, yifashishwa kugira ngo urujya n’uruza rwinshi rukoresha uyu muhanda rudahagarara.

Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda, buvuga ko izi inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi bo mu ngabo z’u Rwanda zakoze amanywa n’ijoro kugira ngo haboneke umuti kuri iki kibazo cyagaragaraga nk’igikomereye abakoresha uyu muhanda.

Abakozi bahawe akazi na RDF bashyiraga amabuye mu muhanda kugira ngo ukomere imodoka nini zihite nta kibazo.
Abakozi bahawe akazi na RDF bashyiraga amabuye mu muhanda kugira ngo ukomere imodoka nini zihite nta kibazo.

Bamenye urutare, maze bashyiramo laterite na gravier baharinda gusaya ngo imodoka zigende nta komyi. Abakozi ba RDF barimo kongeramo amabuye kugira ngo hakomere n’imodoka nini zitambuke ku buryo bworoshye.

Abashinzwe umutekano mu muhanda barayobora imodoka ngo zibashe guhita kuko imodoka ebyiri zitabasha kubisikana.

Umuhanda wa Kigali-Musanze uhuza umujyi mukuru wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ndetse n’ibihugu by’abaturanyi nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Imodoka zayoborwaga kugira ngo zihite neza kubera imiterere y'umuhanda.
Imodoka zayoborwaga kugira ngo zihite neza kubera imiterere y’umuhanda.

Gufunga uyu muhanda byari bifite ingaruka zikomeye ku rujya n’uruza rw’abagenzi, n’ibicuruzwa bitandukanye. Uretse ibicuruzwa byinshi biva i Kigali bijya muri izo ntara, Intara y’Amajyaruguru izwiho kugaburira Umujyi wa Kigali ku birayi by’umwihariko.

Nyuma y’ifungwa, ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa ku masoko nk’ibirayi byari byatangiye kuzamuka mu gihe ibiva ku buhinzi nk’ibigori, imbuto n’ibindi byari byaguye kuko birangurwa n’abacuruzi bava i Kigali.

Ikindi, igihugu cyashoboraga gutakaza amadevise atagira ingano ya bamukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga dore ko ari hamwe mu hantu hake ku isi hasigaye ingagi.

Imodoka zitwara abagenzi zirahita mu muhanda ku bwinshi.
Imodoka zitwara abagenzi zirahita mu muhanda ku bwinshi.

Kuva mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 04/05/2013 umuhanda wacika biturutse ku mazi yabuze inzira, abayobozi bakuru b’ibihugu bagaragaje ko barajwe ishinga n’icyo kibazo. Minisitiri w’Intebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo ndetse n’abaminisitiri bane bose baje kwirebera uko ikibazo giteye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Charles Kayonga yasabye inzobere z’ingabo z’igihugu mu ikorwa ry’imihanda (Military Engineering Regiment) gukora ibishoboka byose mu gihe gito gishoboka kugira ngo haboneke inzira imodoka zinyuramo mu gihe ibikorwa byo gusana umuhanda ku buryo burambye bikomeza.

Nubwo inzira ibonetse ku Kinyanda mu Murenge wa Gashenyi, umuhanda wariyashije mu Kagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke hafi y’icyicaro cy’Akarere ka Gakenke na ho hakaba hari impungenge z’uko wacika igihe cyose ariko ubuyobozi bukaba buwukurikirana umunsi ku munsi.

Umuhanda wa Kigali-Musanze Umuhanda wiyashije mu Kagali ka Rusagara, mu Murenge wa Gakenke na ho ushobora gucika.
Umuhanda wa Kigali-Musanze Umuhanda wiyashije mu Kagali ka Rusagara, mu Murenge wa Gakenke na ho ushobora gucika.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013, Minisitiri w’Intebe. Dr. Pierre Damien Haburemuremyi yongeye kuza kugenzura uko umuhanda umeze kugira ngo hashakwe igisubizo mu maguru mashya.

Jean Noel Mugabo na Leonard Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 34 )

IYO CAMPANIES Y’INGABO Z’IGIHUGU NDAYISHIMA NANJYE BAZAMPE AKAZI UBUSHOMERI BURANYISHE.

NYAMWIGENDAHO EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

turakomeza gushimira ingabo zacu cyane uburyo zikomeza kwitangira ikintu cyose cyagirira abaturage akamaro,ndetse turashimira intore iziruta intambwe yazitoje neza umugaba wikirenga wingabo...turagushimira kandi Imana ikomeze ikuturindire ariko tunakwibutsa ko tukigukunze ndetse tuzongera tukagutora ukadutoreza izo ngabo gushishikara gukunda igihugu.

Anita K yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

RDF ni ishema ry’u Rwanda.Abanyarwanda turahirwa twe tubafite nk’ingabo z’igihugu.Muradukunda tukabakunda.Muri igisubizo ku bibazo by’abanyarwanda ejo hashize,ubungubu n’ejo hazaza.Ntimuzemere na gato abanyapolitiki b’inda nini badutobera igihugu bitwaje ko baharanira demukarasi ya balinga.Ngabo z’u Rwanda,tubafitiye icyizere kitagira umupaka.Ntimuzadutenguhe.

Mizero yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ingabo za FPR ni indashyikirwa nta handi wazibona, zitandukanye cyane n’ingabo za MRND zarangwagwa n’urugomo rukabije zakoreraga abasivile. Nawe reba umusirikare wazaga mu kiruhuko cy’iminsi nka 15 yose akayirangiza yirirwa yambaye tenue de combat (combat uniform), hari n’abajyaga mu misa mu Kiriziya bakwikiyemo uniform, ingofero iri hejuru y’ijisho rimwe.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

R.D.F, oyeeeee! muri kwisonga, si kurugamba gusa, ushidikanya azabaze abanya SUDAN, inkotanyi, zifite umwihariko mubutabazi.

seruhara jean chrysostome yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

aba bagabo barazwi kuva kera!!! Muzabaze abaturage b’ibihugu duturanye wumve ibyo batuvuga!!! muri ingabo zihesha agaciro igihugu cyacu!1Bravo!!!!

Pascal yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

izi ngabo nizo gushimirwa, hamwe nabandi bose bagize uruhare mu isanwa ryuyu muhanda muburyo bwihuse

niyonsenga theodore yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Bravo RDF yacu!!
Erega kubohora igihugu ntabwo ari amasasu gusa mwabagabo mwe, kurwanya ubukene tuganisha ku majyambere nintambara ikomeye. ingabo z’u rwanda rero zikomeje kuba indashikirwa.

Iyo haba za procedures zo gutanaga amasoko etc umuhanda wari kuzabanyabagendwa nyuma yumwaka pe. Hagataho ibiciro by’ibiribwa bikizamukira abanya Kigali bikabakomerana

Pierre Rugari yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ariko mujye mumenya gutandukanya ibintu,igihe cy’ibiza gitandukanye n;ingingo y’imishahara,ubundi se iyo mihanda idakozwe ayo babahemba yavahe?wowe se ukoresha cyangwa ubona mukazi wakoze wagizengo aba yavuye hehe?YOU MUST BE FLEXIBLE.

isaac yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

congrz RDF. ntacyo mutitangira gusa mbasabiye umugisha utagabanije

mushimiyimana claudine yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Erega nubwo tudaha agaciro abasirikare tubishyura ibyo badukorera byiza baturutira aba ba Meya birirwa barya amafaranga ya leta gusa

nsanzimana Tison yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

uretse gukora imihanda tumaze kubona ko n’ibitali ibyo babikora,ingabo ni izo gushigikirwa cyane.wowe uvuze ibyagashahara buriya ntugire ngo abayobozi baba bicaye,bazakirangiza

karerangabo joel yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka