Inama ku buryo umunyamakuru yarengera ituze rya rubanda, agaharanira agaciro n’icyubahiro by’umuntu

Hari inzobere mu mwuga w’ubunyamakuru, zijya inama y’uburyo ibitangazamakuru bigomba guharanira kubona inyungu ziva mu nkuru bitangaza, ariko ntibyishyire mu byago kubera kutubahiriza ituze rusange rya rubanda n’uburenganzira bwa buri muntu, bwo kugira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi.

Cleophas Barore ukorera Televiziyo y’u Rwanda, yibajije icyakurikiraho mu gihe umunyamakuru utatohoje neza, yajya kuri radio ati “uyu munsi ntimujye ku kazi ni akaruhuko”, cyangwa ngo “abacengezi bateye”, maze buri wese agafata utwangushye akiruka, kandi wenda ari umuntu washatse kwica abo yita abanzi be.

Barore wakoreye ikigo cyari gisanzwe ari ORINFOR mu gihe cy’imyaka myinshi, yemeza ko abanyamakuru bo mu Rwanda bashobora kurenga ku ngingo ya cyenda y’itegeko rigenga itangazamakuru, isaba kutabangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire iboneye.

Avuga ko n’ubwo igitangazamakuru kigomba kugira inkuru ziryoshye kugirango kigurwe, inkuru ziha ibihuha imbaraga zikabamo n’amakabyankuru, ngo ziba ziciye ukubiri n’amategeko.

Sixbert Kanimba ukorera radio KFM, yashimangiye ko itangazamakuru rishobora guhungabanya ituze rusange rya rubanda n’imyifatire iboneye, iyo rishyigikiye imyumvire idashingiye ku bumenyi (science), benshi mu baturage baba bafite.

Abaturage batajijukiwe bibwira ko indwara ya malaria ishobora guterwa no guhekenya ibisheke cyangwa kunyagirwa, cyangwa bagatsimbarara ku myumvire ya kera ijyanye n’ivangura no kutemera gahunda nshya Leta n’abandi bantu b’injijuke babamenyesheje.

Guharanira ko umuntu agira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi
Abanyamakuru bakora inkuru zivuga ku muntu (profile), ngo byaba byiza batavuze ibyo runaka akunda n’ibyo yanga, uko ateye, uko yitwara, uko avuga,…kabone n’ubwo baba bibwira ko bamuvuga neza; batabanje kuganira nawe ngo abemerere ko iyo nkuru itangazwa.

Amashusho cyangwa amajwi y’umuntu useka cyane agakumbagara ari mu mikino, cyangwa arimo kurira mu gihe cy’icyunamo, ntabwo bibujijwe guyatangazwa.

Icyakora ngo byagaragara nk’ikosa mu gihe umunyamakuru yerekanye ayo marangamutima k’umuntu uri mu nama cyane cyane umuyobozi wayura, usinzira,…kuko ngo uba werekanye imbaraga nke z’uwo muntu, nk’uko Barore ajya inama.

Ati: “Ndetse nta n’ubwo umunyamakuru w’umwuga yari kugaragaza ifoto y’umugabo wibye inka (hari aho nabibonye), bakamwikoreza inyama n’amahembe. Ese umunyamakuru aba yiyibagije ko uwo mugabo ari umubyeyi ufite abana n’umugore? Ubwo se bo ntuba ubatesheje agaciro!”.

Barore ahamya ko na televiziyo ya CNN yo muri Amerika idashobora kwerekana umuntu wapfuye agize impanuka, cyangwa n’aho amaraso ye yamenetse, uretse gusa kwerekana abapolisi bahakikije.

Ngo hakwiye inama y’amakuru, ndetse wamara kwandika inkuru buri gihe ukayiha umuntu ukureberamo mbere yo kuyitangaza, utitaye k’uwo uri we cyangwa ubumenyi buhanitse waba ufite.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka