Ngoma: Miliyoni zirenga 200 zashowe mu bikorwa byo kubungabunga ikiyaga cya Rweru
Umushushinga LVEMP ukorera muri REMA, watangije ibikorwa byo kubungabunga ikiyaga cya Rweru bizatwara amafaranga asaga miliyoni 200.
Imirimo yo kubungabunga iki kiyaga izibanda ku kurwanya isuri yazanaga ibitaka ibikuye ku misozi ikabijyana mu gishanga no muri iki kiyaga no gukuramo icyatsi cy’amarebe.
Hazakorwa kandi umuringoti ufite uburebure bwa kilometro 35 ku muzenguruko w’iki kiyaga uhereye kuri metero ziteganwa n’amategeko y’ibiyaga n’ibishanga, gutera ibiti bitandukanye kuri iyi uyu muringoti no gukora amaterasi kuri hegitari 140 ku misozi mu rwego rwo kugabanya ibitaka bizanwa n’isuri bijya mu gishanga cy’iki kiyaga.

Bizimana Modeste ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga LVEMP mu turere twa Ngoma na Bugesera, yavuze ko bahisemo kwita ku kiyaga cya Rweru kuko basanze hari imikoreshereze mibi mu nkengero z’igishanga ku buryo byashoboraga guteza kwangirika kwacyo.
Yabisobanuye agira ati “Byaragaragaye ko abaturage baturiye iki kiyaga bakoreshaga nabi ubutaka bw’inkengero z’ikiyaga n’igishanga bya Rweru; wasangaga bamwe bahingamo abandi bacukuramo amabuye, bagashyiramo ibiraro by’inka mbese kuburyo budafata ubutaka kandi ikiyaga cyonwa n’ubutaka bugwa mu kiyaga.”
Mu mezi abiri umushinga LVEMP II itangiye ibi bikorwa, abaturage bavuga ko bamaze kubona impinduka kandi nziza kuri iki kiyaga.
Mudasubira Cyprien ni umuturage uhagarariye abandi mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije ku gishanga n’ikiyaga cya Rweru, ubwo twavuganaga yavuze ko hatarashyirwaho ingamba zo kurinda isuri ibitaka byuzuraga igishanga kigakama amafi akabura ariko ubu ngo amafi agenda yiyongera kandi ngo nihajyaho amaterasi ku misozi bizagenda neza kurushaho.

Mu mahugurwa yo kubungabunga ikiyaga cya Rweru yabaye tariki 07/05/2013, abahagarariye abandi mu mushinga wo kubungabunga igishanga n’ikiyaga cya Rweru basonuriwe amategeko n’amabwiriza ku mikoreshereze y’ubutaka bwegereye igishanga.
Abaturage basobanuriwe ku itegeko ryuko nta muntu wemerewe gukorera ibikorwa muri metero 50 uvuye ku kiyaga, metero 20 uvuye ku gishanga ndetse na metero 10 uvuye ku mugezi.
Umushinga LVEMP ni umushinga wo mu muryango w’ibihugu by’Uburasirazuba (EAC) washyizweho ngo ubungabunge imigezi n’amasoko agaburira ikiyaga cya Victoria.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|