Gakenke: Abagore babiri bafatanye mu mashingu bapfuye amafaranga 500
Abagore babiri bacuruza imbuto mu isoko rya Gakenke barwanye, umwe ashinja mugenzi kumwambura amafaranga 500 yamwishyuriye ikibanza cyo gucururizamo ntayamusubize.
Umugore wari uhetse umwana muto tutabashije kumenya izina rye, yazanye uburakari yishyuza amafaranga 500 umucuruzi mugenzi witwa Muhawenimana Vestine bumvikanye ko bafatanyije ikibanza ariko yanga kumwishyura.
Uwo mugore yafashe inanasi eshatu za mugenzi we yacuruzaga ahita azihonda hasi, ubwo imirwano iba iratangiye. Abacuruzi bagenzi babo bihutiye kumwaka umwana yari ahetse kugira ngo batamukubita hasi babona kubakiza.

Nubwo babakijije, buri wese wabonaga ahonda agatoki ku kandi bagaragaza ko bagishaka kurwana. Muhawenimana ati: “Ukijijwe n’uko ufite umwana, ubundi nari kukwereka”.
Abagore bari aho bagaragaje ko batishimiye imyitwarire y’abo bagore barwanira mu isoko rwagati. Bati: “Baradusebeje, uriya mugore yakoze amakosa yo kumena inanasi za mugenzi, yamba kuzifata kugira ngo amwishyure.”
Abo bagore bombi byarangiye bananiwe kumvikana kuri ayo mafaranga 500 n’inanasi eshatu zashwanyaguritse.

Abacuruzi bavuga ko buri mucuruzi wese agomba kugira ikibanza cye, icyo bita ambulant mu rurimi rw’igifaransa.
Umwe agira ati: “Nta hantu bafatanya ambulant mu bucuruzi ubwari bwo bwose,… gufatanya ni nk’ubujura, ntabwo baba bazwi, nta n’umuntu uba amuzi. Buri wese agomba gufata igisima cye akagisorera.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko abashinzwe imisoro mu isoko bagomba kugenzura niba buri wese afite ikibanza cye cyo gucururizamo kugira ngo ayo makimbirane atazongera kuba mu isoko.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni ukuri murasekeje pe ! gusa si igitangaza gupfa senkisa kuko n"ubusa barabupfa ariko mwisubireho