Abagide bavuye hirya no hino baje mu Rwanda kwigira hamwe uburyo bazamagana ihohoterwa iwabo
Umuryango w’Abagide (urubyiruko rw’abakobwa n’abagore) baturutse mu bihugu 45 byo ku migabane yose igize isi, baje mu Rwanda kungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda, no kwiga uburyo bajya kwamagana ihohoterwa mu bihugu byabo.
Kuba baje mu Rwanda ngo si uko abagore n’abakobwa mu Rwanda badahohoterwa, ariko ngo bashima imbaraga Leta yashyize mu kurwanya ihohoterwa, guharanira kubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kwimenyekanisha; nk’uko Alexia Nkurunziza, umuyobozi w’Abagide mu Rwanda yasobanuye.
Mu ngaruka abagore bahohotewe bafite mu Rwanda, harimo gutwara inda zitifuzwa, kwandura indwara zitandukanye zirimo SIDA, ubumuga, kwirukanwa ku kazi cyangwa kureka ishuri no gutereranwa, kandi ababateye inda ngo bakaba banga abana babo.

Umuryango w’Abibumye ugaragaza ko abantu bagera kuri miliyari imwe, ni ukuvuga abangana hafi ya 1/3 cy’abatuye isi bakorewe ihohoterwa, kandi ko mu Rwanda naho abagore n’abakobwa bari mu kigero cyo hagati y’imyaka 15-49 (bagize 60% by’abatuye u Rwanda) bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa n’abagabo, cyane cyane abitwa “Shuga dadi”(Sugar daddy).
Umuryango w’Abibumye utangaza ko igiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira ihohoterwa, nka kimwe mu bibangamiye ku intego z’iterambere z’ikinyagihumbi. Icyakora nta cyizere cyo kugera ku guca burundu ihohoterwa, bitewe n’ubukene, kubura akazi n’intambara bigenda birushaho kwiyongera.
Mu Rwanda niho hatoranijwe mu bihugu by’Afurika, ko hashyirwa ikigo mpuzamahanga kizajya kiberamo amahugurwa y’Abagide mu birebana no kwamagana ihohoterwa, akaba ari yo mpamvu Abagide baturutse hirya no hino ku isi baje gusuzuma ibijyanye n’itangizwa ry’icyo kigo.

Mu minsi itandatu bazamara mu Rwanda, ngo bazasura n’uduce dutandukanye, harimo uturere twa Karongi na Ngoma, aho bazaba bumva ubuhamya bw’abagore bahohotewe, ubu bakaba bafashwa na bagenzi babo bo mu Rwanda mu mirimo inyuranye yo kwiteza imbere.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iteka Abagide bifatira ibyemezo bibarengera bikarengera n’umuryango mugari. Keep it up girls, the world is behind you! Hanyuma njyewe ndagirango nkosore gato, icyo kigo mpuzamahanga ntibyari byemezwa ko kizubakwa mu Rwanda (n’ubwo byaba byiza), u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bine mu igeragezwa ryo kureba aho cyakubakwa. Abo bagide kandi bazasura abagore b’i Ngoma, basure ikigo cy’abagide i Gikondo bajye no ku rwibutso rwa Gisozi.
TUbifurije icyumweru cyiza!
Tunejejwe cyane no kwakira bagenzi bacu baturutse mu bihugu 45 byo kw’isi!!!!!!!!!!!!!!kandi twishimiyeko nkaba GUIDE ba banyrwanda,baje ku twigiraho!!!!!!!!!!kandi tuzaharanira kw’igisha isi yose tuvuga tuti STOP THE VIOLENCE
kandi twishimiye n’iki kigo kizashyirwa mu Rwanda,
DUSHIMIYE UBUYOBOZI BW’IGIHUGU CYACU
Ni byiza kabisa kuza gutangiza ikigo cy’Abagide mu Rwanda! Ariko abandika mujye mwibuka no kuvuga kuri ba "Sugar Mumy cyangwa se ba Chocolate Mumy", birirwa birukanka ku dusore-sore batugurira za credits za phone cyangwa se bakaboherereza za M2U kandi bakoresheje iposho/ration bahawe; n’abandi bafite akazi bagafata ku mishahara bakayiteretesha udusore-sore! Abandika rero mujye mureba impande zose, mutibagiwe n’Abapfubuzi! Ubusambanyi n’ubuhemu mu ngo birakabije! Hahahaaaa.