Havutse indi ngagi mu muryango wa Karisimbi A
Ingagi yo mu birunga yitwa Umuhanga yo mu muryango ufite izina rya Karisimbi A yabyaye mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 30/04/2013.
Dr. Jean Felix Kinani avuga ko uwo munsi ubwo yajyaga gusura uwo muryango kugira ngo arebe uko ubuzima bw’ingagi ziwugize bwifashe, yasanze imwe muri izo ngagi nkuru yitwa Umuhanga idahari, hanyuma we n’abashinzwe kuzicungira umutekano biyemeza kuyishakisha.
Impamvu nyamukuru yatumye bayishakisha kwari ukugira ngo hasuzumwe igikomere isanzwe ifite ku munwa wayo wo hejuru. Ni igikomere ifite kuva mu kwezi kwa gatatu 2012 kikaba kitarakira neza.
Nyuma y’isaha yose bayishakisha, baje kuyibona, bayisanga iri kumwe n’indi ngagi y’ingabo yitwa Kampande hamwe n’izindi ngagi nto. Dr. Kinani ati : “Turibamwe, Kwitanga, Ukwezi na Ubwiyunge, zose zari ziyizengurutse. Byaradutunguye, ariko na none dushimishwa no kubona ko muri iryo joro yari yabyaye.”

Dr. Kinani na bagenzi be bagerageje kuzegera buhoro buhoro kugira ngo babashe kwitegereza neza iyo ngagi nshya yari imaze kuvuka, ariko ntibyaborohera kubera ukuntu izindi ngagi zari ziyikikije.
Amaso y’uwo mwana w’ingagi yari agifunze, umubiri wayo utose ndetse n’urureri rufatanya umubiri w’umwana na nyina rwari rutaracika bigaragara ko yari imaze kubyara ako kanya.
Mu gihe Dr. Jean Felix Kinani n’abo bari kumwe bakomezaga kwitegereza izo ngagi, imwe muri zo y’ingabo ikiri nto yitwa Ukwezi yasaga n’itewe impungenge no kubabona hafi y’aho Umuhanga yabyariye, ariko bo bagerageza kwirebera hirya kugira ngo idakomeza kubafata nk’abateje ikibazo.
Izindi ngagi zigize uwo muryango zo zari zituje, ziri kurya ibyatsi kandi zizenguruka hafi aho. Ukwezi, Ubwiyunge na Turimbere zo zanyuzagamo zigakina zisa n’izishimira iyo ngagi nshya yavutse.
Mu gihe izindi zakinaga, ingagi nkuru y’ingabo yitwa Kampande hamwe n’indi nto y’ingabo yitwa Ubwiyunge zo zagumye hafi y’Umuhanga zikomeza kuyicungira umutekano no kuyiherekeza aho igiye hose gushaka ibyatsi byo kurya.

Igikomere kigaragara ku munwa wa Umuhanga cyaturutse ku bushyamirane bwigeze kuba mu ngagi zigize umuryango wa Kalisimbi, ari na byo byatumye uwo muryango ucikamo amatsinda abiri.
Icyo gikomere cyakunze gusa n’ikigiye gukira ariko kikongera kikagaruka, icyakora abashinzwe kubungabunga ubuzima bw’izo ngagi bakaba bakomeje gukurikiranira hafi ubwo burwayi no gukora ibishoboka byose kugira ngo bayivure ikire.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) bashinzwe gucunga umutekano w’ingagi, by’umwihariko umutekano w’uwo muryango, bavuga ko muri iyi minsi Umuhanga ikunda kugendana na Kampande, iyi ikaba ari ingagi y’ingabo iza ku mwanya wa kabiri mu buyobozi bw’umuryango wa Kalisimbi A.
Izo ngagi zikunda kugenda hamwe n’izindi zigize iryo tsinda usibye Nyagakangaga, Sandy na Dufatanye, kuko zo zikunda kugenda ukwazo. Nyagakangaga ni yo ngagi y’ingabo iyobora umuryango w’ingagi wa Kalisimbi A.
Dr. Jean Felix Kinani avuga ko muri icyo gikorwa cyo gusuzuma uko ubuzima bw’izo ngagi buhagaze, basanze muri rusange ingagi icumi zose zigize umuryango wa Kalisimbi A zifite ubuzima bwiza.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
tuyihaye impundu nikure ijye ejuru rwose nize irebe ukuntu i rwanda hatemba amata n’ubuki.nikaribu mu muryango.
yoooooooooooooooo
Umubyeyi ninkundi koko urabona uko amerewe.
Ngaho niyo nkweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Ariko ntimukabya ye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! yonkwa seeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Ariko ntimukabya ye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! yonkwa seeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
ahiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii ni yonkwe kandi isubireyo nubwo ari mu mahwa
Iyi ngagi yavutse nyise "Ihirwe".
UWO MUBYEYI TUMUHAYIMPUNDU NARERE URWATUBYAYE
ngaho niyonkwe