Muhanga: Abakorera mu isoko rya Nyabisindu bakomeje kwinubira uburyo iri soko ritubakiye

Abacururiza mu isoko rya Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baratangaza ko kuba iri soko ritubakiye bibabangamira cyane cyane muri iki gihe cy’imvura kuko iyo iguye bibasaba guhagarika akazi bakanura ibicuruzwa.

Aba bacuruzi biganjemo abagore batangaza ko iyo imvura yaguye iri soko riba ryajendamishijwe n’ibyondo bihaza kuko hasi nta sima irimo cyangwa ngo habe hashashemo amabuye. Bavuga ko n’ameza baterekaho ibicuruzwa yamaze kubora kubera kunyagirwa.

Aba bacuruzi bavuga ko ubundi byari bitegenijwe ko bashobora kujya basiga ibicuruzwa byabo muri ayo meza afite ububiko nyamara ngo ubu ntibishoboka kubera yashaje cyane.

Uwitwa Mugorewera ucuruza imbuto n’imboga avuga ko batahana ibicuruzwa byabo nabyo bikabagiraho ingaruka.

Ati: “iyo dutahamye ibicuruzwa byacu ku mugoroba hari ubwo abalokodifesi badufata ngo turi gucuruza. Nonene se ubwo umuntu yabona ufite imboga akubwira ngo akugurire ugahakana ngo nturi mu isoko!”.

Abacururiza mu isoko rya Nyabisindu bahangayikishijwe n'uko ritubakiwe.
Abacururiza mu isoko rya Nyabisindu bahangayikishijwe n’uko ritubakiwe.

Aba bacuruzi kandi bavuga ko nta mafaranga aba muri iri soko kuko riri kure y’umujyi akaba ngo ariyo mpamu kenshi abacururiza muri iri soko ari mbarwa. Bavuga ko basabye kenshi ko iri soko ryakwimurwa aho riri rikajyanwa mu mujyi wa Muhanga rwagari ariko ngo ubuyobozi bwababwiraga ko n’aho riri ari mu mujyi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko iri soko ari agasoko gato ko kwifashisha atari isoko rigomba kubaho mu mujyi kuko isoko ry’umujyi ari iriri mu mujyi rwagati.

Akomeza avuga ko impamvu aka gasoko ka Nyabisindu kashyizweho ari uko isoko rikuru ryari ryarabaye ritoya ariko ngo iki si igisubizo kirambye kuko ngo batangiye kuganira n’abikorera kuri ubu bakaba bamaze gukora isosiyete y’ishoramari igiye kubaka isoko rya kijyambere muri uyu mujyi.

Iri soko rizubakwa ngo rikazakemura ikibazo cy’aho gukorera kuko ngo n’abari muri iri soko rya Nyabisindu bazahakorera kimwe n’abandi bacururiza mu mazu ubuyobozi buvuga ko atajyanye n’igihe kigezweho.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka