Police FC irakira Rayon Sport kuri icyi yumweru tariki 31/03/2013 mu mukino w’ikirarane ubera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa cyenda n’igice.
Abanyeshuri bize muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda batarabona akazi barangije amahugukorwa yo gukora imishinga izabafasha guhanga imirimo.
Ubuyobozi bw’Ikicyo mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), butangaza ko abantu bagirana amasezerano bagomba kugira umuco wo guteganya ingingo iki kigo gishobora guheraho kibafasha gucyemura ibibazo bijyanye n’ubucuruzi, kuko hari abagirana amasezerano ariko ingingo ziyagize zikagorana gucyemura impaka.
Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore, yegukanye igikombe cya ‘Play off’ nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Ubumwe Basketball Club amanota 47 kuri 34, mu mukino wabahuje ku wa Gatanu tariki 29/03/2013.
Ubwo hasozwaga umwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru, Perezida wa Repubulika yasabye abayobozi bose mu nzego za Leta n’iz’abikorera ku giti cya bo gukomeza gushyira imbere amasomo azatuma u Rwanda rugira impinduka rukeneye hagamijwe kugera ku bukungu bufatika muri 2020.
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umuhate n’umurava mu mahugurwa mpuzamahanga ya LONI ziri gukorana n’abasirikari b’ibihugu binyuranye mu misozi ya Himalaya mu guhugu cya Nepal.
Ku rwunge rw’amashuri rwa Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe hasorejwe ubukangurambaga bwo gukangurira abana biga mu bigo by’amashuri kwirinda no gusobanukirwa n’indwara y’igituntu.
Abagore n’abakobwa barenga 100 bakoraga uburaya mu karere ka Karongi basoje amahugurwa yateguwe n’umushinga wita ku rubyiruko (Joint Youth Program) muri minisiteri y’urubyiruko, bafashe icyemezo cyo kureka uburaya bagashaka ibindi bakora bibahesha icyubahiro.
Hagenimana Maritini, utuye muri santeri ya Rugarika, mu kagari Nyarubuye, mu karere ka Kamonyi; yakoze ingufu zitanga umuriro w’amashanyarazi, ushobora gucana amatara 700.
Perezida mushya w’inama njyanama y’akarere ka Burera, Bumbakare Pierre Celestin, arasaba abajyanama bose kujya bamugezaho ibyifuzo cyangwa ingingo zigomba kwigirwa hamwe mu nama mbere y’uko iyo nama iba.
Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi yatangaje ko kuva tariki 31/03/2013 ubwo azaba amurika alubumu ye ya mbere azaba atangiye ubuzima bushya bwo gukora umuziki we ku mugaragaro mu rwego rw’umwuga.
Kuba 80% by’abatuye Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi batunzwe n’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ngo bigira ingaruka ku kuboneza urubyaro kuko igihe kinini aba bakora uburobyi bibera mu mazi bityo ubukangurambaga bukorwa kuri iyi gahunda bukaba butabageraho.
Imibiri y’abazize Jenoside mu karere ka Rusizi ishyinguwe mu nzibutso zitameze neza cyane cyane urwa Nyakanyinya, Nyakarenzo na Isha izimurirwa mu rwibutso rw’icyitegererezo rurimo kubakwa i Nyarushishi.
Ubuyobozi w’akarere ka Gakenke buratangaza ko bugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo miliyoni zisaga 42 ibigo by’imari biciriritse byafunze imiryango byambuye abaturage zigaruzwe mbere ya tariki 30/06/2013.
Ndayambaje André w’imyaka 25 y’amavuko wari ucumbitse mu mudugudu wa Rupango, akagari ka Mutongo mu murenge wa Macuba wo yitabye Imana tariki 28/03/2013 nyuma yo kurumwa n’inzoka y’Inshira yari yakinishije umwanya munini ayizengurukiriza ku ijosi rye.
Nyirandegeya Cecille w’imyaka igera ku 100 wari utuye mu mudugudu wa Cyanyonga kagali ka Mutendeli umurenge wa Mutendeli yasanzwe munzu yarapfuye amaze iminsi itatu abaturanyi batabizi.
Ku munsi abanyeshuri biga mu karere ka Karongi bari gutahiraho tariki 28/03/2013, haguye ’imvura yatumye benshi batabasha kugera ahategerwa imodoka ndetse n’abahashije kuhagera kuzibona ntibya byoroshye.
Abakristu Gatolika bo mu mujyi wa Kigali bakoze inzira y’Umusaraba bibuka ububabare n’urupfu rwa Yezu Kristu ku wa gatanu mugatagatifu tariki 29/3/2013, bavuze ko umuntu uyikora abikunze, bituma agira imyitwarire myiza yo kwicisha bugufi, gukundana no kwitoza kwihanganira ibihe bigoye.
Kuva mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana bazajya bahabwa ikizamini kimwe hagamijwe kureba ko amashuri yose akorera muri ako karere atanga inyigisho ziri ku gipimo cyemewe na Leta kandi ngo bizazamura ireme ry’uburezi.
Umushinga RDIS ukorera mu itorero ry’Abanglicane mu Rwanda ku nkunga ya Guverinoma ya Scotland, kuwa 28/03/2013, wamuritse ibikorwa by’iterambere wagejeje ku baturage 200 batishoboye mu midugudu ibiri y’akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi.
Nyirabutorano Pelagie, Mukamana Jacqueline na Mukantabana Xavera bose bashatse mu muryango umwe mu murenge wa Ndaro mu karere ka ngororero, bamaze imyaka 30 barambuwe uburenganzira ku mitungo y’abagabo babo kandi barashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko.
Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katoye icyemezo cyo kohereza umutwe w’ingabo zidasanzwe zigera ku 2500 zigomba guhashya imitwe yitwara gisirikare mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa.
Ku bufatanye na Koreya y’Epfo, mu karere ka Nyamagabe hari gutunganywa ibyuzi bizororerwamo amafi bikazegurirwa abaturage mu rwego rwo kubafasha gutera imbere no kuzamura imibereho yabo.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bazahurira ahitwa Silver Spring muri Leta ya Maryland, tariki 07/04/2013, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi izaba yibukwa ku nshuro ya 19.
Abanyeshuri baturutse mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’Ubumenyi ngiro rya IPRC-Kicukiro niyo bahize abandi banyeshuri biga mu bigo by’amashuri makuru na za Kaminuza zigisha imyuga n’ikoranabuhanga mu kugaragara ubuhanga mu gukoresha amarobo (programming).
Umugore witwa Uwamariya Christine wo mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, ariko akaba atuye i Kigali afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana.
Abatuye agace kitwa Gataka hafi y’isoko rya kijyambere ryuzuye mu mujyi wa Ruhango bavuga ko babangamiwe cyane n’insore sore zihirirwa zitagira icyo zikora zicunganwa ni kwiba abahisi.
Kuri uyu wa Kane tariki 28/03/2013 nibwo abanyeshuri bagombaga gufunga igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2013, ariko bamwe ntibyaboroheye kuko babuze uko bataha kubera ikibazo cy’imodoka zabaye nke.
Muhoza Charlotte w’imyaka 19 yaje mu mujyi wa Nyanza avuye mu cyaro aburana n’umwana w’imyaka ine abereye nyirasenge buri wese aca ukwe n’undi ukwe maze nyuma baza kubonana ariko barize ayo kwarika.
Umugabo w’imyaka 24 witwa Leonard Kanani yapfuye yiyahuye mu ijoro rishyira tariki 28/03/2013 nyuma y’uko afatiwe mu cyuho yiba ibicuruzwa bitandukanye muri boutique y’umuturanyi we.
Augustin Bazimaziki utuye mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yokeje inyama z’imbwa arazirya nyuma y’uko yari imaze kwicwa n’abaturage kuko ngo ari imwe mu mbwa enye z’inzererezi zari zimaze iminsi ziriye ihene y’umuhungu we.
Umugore ukina filimi wo mu gihugu cy’Ubufaransa, witwa Julie Gayet, yatanze ikirego mu rukiro rw’i Paris muri icyo gihugu, asaba ko bakurikirana abantu bashyize kuri interineti inkuru y’ibihuha ivuga ko yaba afitanye ubucuti na Perezida w’Ubufaransa, François Hollande.
Gufunga utubari na za Bare hakiri kare, gukaza amarondo no kuyakora neza ni zimwe mu ngamba zafashwe mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryateguye umukino wa Basketball kuri uyu wa gatanu tariki 29/03/2013, uzahuza amakipe abiri azaba agizwe n’abakinnyi b’intyoza batoranyijwe mu makipe atandukanye agize shampiyona.
Muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu (EDPRS 2), biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kugera ku mpuzandengo ya 11.5 % mu myaka itanu iri imbere, buvuye ku mpuzandengo ya 8.2 % mu myaka icumi ishize.
Umusaza witwa Habiyaremye Enock wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi arashinjwa kuroga umwana wa mukuru we witwa Buntu Emmanuel ibisazi byo kwiruka ku musozi.
Ku bufatanye n’akarere ka Bugesera, Umuryango Hope and Homes for Children (HHC) wubatse ibigo bitandukanye muri ako karere hagamijwe kwita ku burenganzira bw’umwana n’imibereho myiza y’umuryango.
Intore zo ku Rugerero mu tugari twa Kibuye na Kiniha, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ziratangaza ko zahiguye imihigo zari ziyemeje ku kigereranyo kiri hagati ya 80 na 100%, ndetse imwe mu mihigo barayihiguye barenza 100%.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza barasaba ko abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero i Gabiro mu karere ka Gatsibo bazaganira ku biciro by’ubukode bw’ubutaka n’itangwa rya serivi inoze.
Muri ijoro rishyira tariki 27/03/2013 hakozwe umukwabu mu mujyi wa Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu rwego rwo guca ubuzerezi bw’abantu batagira aho babarizwa hafatwa abantu batandukanye n’ibiro 30 by’urumogi.
Abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyamasheke barasabwa kubireka ahubwo bakibumbira mu bikorwa by’iterambere, abo umubiri wabo wananiye bagakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda no kurinda ababagana, ariko kandi bakirinda no gutwara inda zitateganyijwe.
Abanyamuryango ba koperative CODRS (Cooperative for Development Realing Silk worms) ihinga boberi mu murenge wa Gatumba mu karerea ka Ngororero barasaba ubuyobozi bwa Leta kubishyuriza ingurane y’ubuhinzi bw’amagweja bwangijwe n’amazi aturuka mu birombe bya sosiyete GMC icukura gasegereti muri uwo murenge.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burakangurira abatuye aka karere kwitabira urugendo ruzaba nyuma y’umuhango wo gutangiza icyuamo tariki 07/04/2013 kuko uru rugendo rutari rusanzwe rubaho mu turere.
Uwera Immaculée na Musa Kabera batuye mu mudugudu wa Bigega mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, gitondo tariki 28/03/2013 bakozanyijeho imirwano ihosha umwe muri bo ari hafi yo kuhasiga ubuzima.
Umusore witwa Manywa Faustin w’imyaka 36 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi azira kwica umugore witwa Mukamusoni Anastasie amutemye n’umuhoro.
Abaturage bo mu tugari twa Gisa na Rwaza mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba batuye ahantu hahanamye barasaba kwimurwa kuko aho batuye haabahejeje inyuma mu majyambere.
Handicap International yatangije umushinga “UBUNTU CARE” ugamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, by’umwihariko abafite ubumuga. Umuhango wo gutangiza ibikorwa by’uwo mushinga wabereye mu karere ka Rutsiro tariki 27/03/2013.
Karehe Bienfait wari usanzwe ayobora umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu niwe wahawe kuyobora umurenge wa Karago wari umaze iminsi udafite umunyamabanga nshingwabikorwa. Azatangira imirimo ye tariki 01/04/2013.
Ubuybozi bw’ikigo gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA) mu karere ka Rubavu kirahamagarira abamenyekanisha umusoro ku nyungu kubikora mbere y’igihe aho gutegereza iminsi ya nyuma.
Kuri uyu wa gatanu taliki 29/03/2013 hateganyijwe igikorwa cyo kumurika bwa mbere amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mashusho. Aya mashusho azerekanwa kuri documentaire yitwa “KERA HABAYEHO” imara hafi amasaha abiri.