Ngoma: Amabwiriza ya RURA yatumye ikibazo cya taxi express zakoraga nka twegerane gikemuka

Abagenzi bo mu ntara y’Uburasirazuba bakoresha taxi express baremeza ko kubufatanye n’ikigo cy’iguhugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) hari impinduka zikomeye nziza zabaye mu mitangire ya service ku modoka za express zijya i Kigali.

Zimwe muri service mbi zavugwaga muri taxi express harimo kutubahiriza isaha iri ku matike, kurwanira abagenzi no gushyiramo abagenzi mu nzira. Ikibazo cyaterwaga nuko wasangaga imodoka za express nyinshi zijya ahantu hamwe zihurira ku isaha imwe ari kandi abagenzi ari bake.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kurwanira abagenzi, RURA yashyizeho amabwiriza ko buri agence yagiye ifata ligne imwe ikoreramo aho kujya gukorera hose nka mbere.

Hussein umwe mu bagenzi bakoresha taxis express yatubwiye ko imikorere yahindutse kuburyo bugaragara. Ati “ubu niba ari Matunda express igezweho gupakira niyo yonyine nta zindi. Ubu rwose isaha ni isaha ntagutinda mu nzira”.

Ntago bakirwanira umukiriya bamutesha umutwe kuko imodoka zihana igihe cy'iminoto 15, hagapakira imwe imwe kandi zikubahiriza amasaha.
Ntago bakirwanira umukiriya bamutesha umutwe kuko imodoka zihana igihe cy’iminoto 15, hagapakira imwe imwe kandi zikubahiriza amasaha.

Hategekimana David uhagarariye agence ya Sotra Tours yadutangarije ko izi mpinduka nabo zababereye nziza cyane kandi ko badashobora guhomba kuko express zose zagabagabanijwe ligne zikoreraho kuburyo ligne iba ikoreramo agence za express ebyiri gusa.

Sotra Tours ubu ikorera Kigali-Rusumo gusa, Stella na Matunda Express bigakorera Ngoma-Kigali kuko gukorera hose byatumaga bahahurira ari benshi bigatera kwica gahunda no kurwanira abakiriya.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 3 )

sotra ntago ikorera rusumo

serecte yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

mwatubwiriye rura igakemura n’ikibazo cya kbs ko abagenzi twumiwe

2h yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ni bwiza no mujyi wa Kigali bazabikoreho kuko abantu barakererwa cyane shoferi akivuga ngo muragenda kandi ntabahari. Niba taxi ihagurutse yuzuye igomba kugenda ku cyapa abantu bavamo ishyiramo abandi itagombye gutegereza uri kure kuko uwo agomba kujyana n’indi ikurikiyeho kuko ziba zishoreranye. RURA nidufashe dusirimuke kuko n’abavuhe hanze birabafasha kandi bizatuma n’abafite izabo bitabira bus noneho umuvundo w’imodoka ugabanuke cyane. Murakoze

karake yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka