Gakenke: Umwana aremera ko yishe nyina akamujugunya mu musarani
Ugirashebuja Jean Nepomuscene w’imyaka 29 uzwi ku izina rya Uwimana ariyemerera ko yishe nyina witwa Barushwabusa Marie Goreti wari umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nemba ya Mbere arangije amujugunya mu musarani mu rugo.
Uyu musore w’imyaka 29 ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, avuga ko yamwishe tariki 05/05/2013 saa tatu z’ijoro amukubise mu mutwe umusaraba wari mu nzu ahita apfa.
Agira ati: “Ninjiye muri chambre (icyumba) igihe nyakwigendera yari mu gikoni nihisha inyuma y’akabati, yinjiye mu cyumba musangamo. Namukubise umusaraba mu mutwe ahita apfa.”
Ugirashebuja ugaragaza uburakari mu mvugo ye, akomeza avuga ko yari afitanye gahunda yo kumwica afatanyije na Rugambuzimana Felix usanzwe ari inshuti ye ariko atinda kuza maze afata icyemezo cyo kumwica wenyine.
Yemeza ko Rugambuzimana yaje nyuma amufasha guterura umurambo bawujugunya mu musarani wari utagikoreshwa.
Rugambuzimana yemera ko ari inshuti na Ugirashebuja ariko ahakana ko atigeze amufasha guterura umurambo kuko atari kumufasha mu kibi. Ati: “Ntacyo dupfa ariko sinamufasha mu bugizi bwa nabi kuko nta nyungu mbifitemo.”

Ngo icyatumye Ugirashebuja yica umubyeyi wamukuye mu kigo cy’imfubyi akiri umwana muto akamugira umwana we binyuze mu mategeko ni uko yanze kumurihirira amafaranga y’ishuri mu bijyanye n’imyuga mu Gatenga kandi agahora amutoteza.
Ugirashebuja abaye umwana wa gatatu wishe umubyeyi we nyuma y’abandi babiri bo mu Karere ka Gakenke babishe mu mwaka ushize wa 2012.
Ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda agena igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu cyangwa abantu bakoze ubwicanyi ku bushake.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
NABABYEYI SIBEZA
UBWO SI UBUSOBANURO KUCYAHA YAKOZE<GUSA SINZI KO KUMWICA BYATUMA NONEHO YIGA NKUKO YABISHANSE NIMINSI YIMPERUKA TURIMO NTAKINDI
Banyarwanda dusenge cyane pe dukomeje, ubu se we baramuhanisha iki ko ngo yamutotezaga abimubwira.
Bizamukurikirana ahubwo ntibamushyire mubandi banyabyaha kuko nabo yabica.
MUMUBAZE KU IGITI CYE IGIHANO YAKIHA, MUREBE NICYO ITEGEKO RISABIRA UMUNTU NKUWO UBUNDI....
Ahaa!! iyi si irashaje mba ngoga data.Nubundi abanyarwanda babivuze ukuri ngo"umwana umuraza urutoki mu nnyo bwacya akakuraza intoki ku ijosi"MANA TABARA
Ngaho Komisiyo y’ Igihugu y’ abana niyumve. Bariya bana bakunze kugira imico mibi biragoye kugira ngo akubere umwana mwiza. Uwo mwana ahemukiye bagenzi be bagombaga kwakirwa mu miryango muri gahunda yo kuvanaho ibigo by’ imfubyi.
ariko iri ni ishyano koko rwose mana tabara isi yawe