Abaganga mu mujyi witwa Shenzhen mu gihugu cy’u Bushinwa bavumbuye uburyo bazajya bakoresha mu guha abana imisemburo n’amaraso ituma baba abanyabwenge atari uko Imana yabaremye.
Umunyamakuru Dj Adams umenyereweho cyane kunenga abahanzi, araburira abahanzi byitwa ko bajya mu bapfumu gushakisha icyatuma bamenyekana.
Nyuma y’umwaka urenga bivugwa ko umubyeyi wa Uncle Austin arwaye umugongo nyuma bikavugwa ko yorohewe, kuri ubu yongeye kumererwa nabi ku buryo Uncle Austin asa nk’uwataye icyizere.
Umugabo w’imyaka 59 utuye mu Kagali ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke avuga ko amaze kuburana n’umwe mubo mu muryango we imanza 93 z’amasambu mu myaka 14 ishize.
Abashakashatsi bateraniye mu nama mpuzamahanga ya gatanu ku karere k’ibiyaga bigari ibera hano i Kigali, barahamya ko gukemura amakimbirane mu gihugu iki n’iki bigomba gushingira ku mibereho n’amateka y’abaturage b’icyo gihugu.
Kuva mu kwezi k’ukuboza 2012 ingendo Rwandair yakoreraga mu karere ka Rubavu zarasubitswe ndetse n’abakozi bayo bahakoreraga bisubiriye Kigali.
Kuwa gatatu tariki 20/03/2012 hatangijwe gahunda ya Tunga TV igamije gushishikariza Abanyarwanda gutunga televiziyo mu rwego rwo kongera ubumenyi binyuze mu ikoranabuhanga n’itangazamakuru.
Mu biganiro byateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bikitabirwa n’Inkeragutabara 56 zo mu mirenge 5 y’akarere ka Rusizi (Mururu, Kamembe, Gihundwe, Nkanka na Nkombo) ikora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu byagaragaye ko Inkeragutabara zifite uruhare rukomeye mu kwita ku bidukikije.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki 21/03/2013 yasabye ko Madamu MUKANTABANA Mathilde ahagararira u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rwa Ambasaderi.
Umutwe w’Inkeragutabara muri Minisiteri y’ingabo z’igihugu kuwa 20/03/2013 wamurikiye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) urwuri rwa hegitari 100 watunganyije rukazajya rwororerwamo inka za gakondo.
Umunyamabanga wungirije wa Reta zunze ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Afurika, Johnnie Carson yatangaje ko kujyana Gen. Bosco Ntaganda mu rukukiko mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi, ari intambwe ikomeye yo kubonera amahoro igihugu cya Congo Kinshasa.
Sekamana Jean Damascene, Mbaruko Jean Pierre na Sebazungu Viateur bo mu iteroro rya Union des Eglise Baptiste au Rwanda (UEBR) muri paruwasi ya Mukoma mu karere ka Ruhango, bahagaritswe ku mirimo yabo y’ivugabutumwa mu makanisa bari babereye abarimu.
Abayobozi b’ingabo za SADEC bavuye mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi kuva taliki 12/03/2013 bari mu burasirazuba bwa Congo mu gikorwa cyo gutegura kuza kw’ingabo zigomba kurwanya imitwe yitwaza intwaro.
Abacururiza mu isoko rya Muhanga bakomeje gusaba ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro kugabanya umusoro ku nyungu wurijwe ukavanwa ku bihumbi 15 ukagera kuri 60 ariko babahakaniye.
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Munyinya mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga baravuga ko bategereje kwishyurwa amafaranga y’ibibanza byabo, byaguzwe na Sosiyete yitwa SIM ariko amaso ngo yaheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko nubwo benshi mu barwanyi ba Gen Ntaganda bishyikirije ubuyobozi bakamburwa intwaro, hari abashoboye kwihisha ubuyobozi binjira mu baturage n’intwaro zabo.
Nyirihene Stephanie, Muyoboke Athanase, Nteziryayo Simeon na Musabyimana Julienne bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango bakekwaho guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Mutangana Tite w’imyka 30 yaketse ko umugore we Mukarugira Clementine atwite inda itari iye ahitamo kwiyahura akoresheje umugozi yihambiriye mu ijosi.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iratangaza ko ikigereranyo cy’ubukungu ku Munyarwadna (GDP) cyageze ku madolari ya Amerika 644 ku mwaka, bitewe n’ishoramri ryakomeje kwiyongera, n’ubwo u Rwanda rwari mu bihe byo guhagarikirwa inkunga.
Mu ijoro rijya gucya ryo ku wa gatatu tariki 20/3/2013, umuriro utaramenyekana icyawuteye wadutse mu iguriro rya Simba supermarket riri mu mujyi wa Kigali utwika ibyuma bikonjesha (frigo) bitanu hamwe na bimwe mu bikoresho birinda umutekano birimo za tereviziyo, n’amatara.
Ubwo yasuraga gereza ya Musanze tariki 19/03/2013, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil, yavuze ko umusaruro winjizwa n’abafungiye muri iyi gereza ukiri hasi, aboneraho gusaba ubuyobozi bwayo kuzahiga imihigo yisumbuye ubutaha.
Amakuru aturuka mu nkiko z’ibanze zo mu karere ka Burera avuga ko izo nkiko zifite ibirego byinshi by’ubutane aho abagore cyangwa abagabo basaba gutana n’abo bashakanye kuburyo inzego z’ibanze zisabwa gufata ingamba zo gukubikumira.
Umusore utazwi yateje akavuyo muri gare ya Kayonza tariki 19/03/2013 ahagarika imodoka mu gihe cy’iminota itanu zibura uko zisohoka. Uwo musore yabikoze asa n’ushaka kwiyahura kuko yavugaga ko n’ubundi nta buzima afite, agasaba ko imodoka zamunyura hejuru.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert yemeza ko kurinda abana ari ukurinda igihugu ndetse n’ejo hazaza hacyo, kuko abana aribo bazaba bakora imirimo yose ifitiye akamaro igihugu mu bihe bizaza.
Kuri uyu wa kabiri tariki 19/03/2013, Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cya Agathe Habyarimana n’imiryango mike imushyigikiye gisaba ko u Bufaransa bwongera gukora iperereza ku rupfu rw’ umugabo we, Juvenal Habyarimana, rwabaye mu ijoro ryo kuwa 06/04/1994.
Nyirabatambiyiki Devotha w’imyaka 28 arakekwaho kwivugana umwana yari amaze kubyara. Uyu mugore wari ubyariye mu rupagasirizo, ari mu bitaro kuko kwibyaza byamugizeho ingaruka; akaba yemera icyaha, yiteguye no kwirengera ingaruka za cyo.
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse n’itsinda risuzuma imihigo muri iyi ntara, barishimira ko imihigo y’akarere ka Nyamagabe muri uyu mwaka yibanze ku mishinga izaha abantu benshi akazi, bikaba biri mu cyerekezo cyo kwigira.
Abana babiri b’abahungu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi bakurikiranyweho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 22 utuye Murenge wa Gihundwe ariko bo barabihakana.
Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Burera, ituriye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda hakunze kugaragara imiryango cyangwa abagore batawe n’abagabo babo maze bakigira muri Uganda.
Mu Murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo, haravugwa urupfu rw’uwitwa Turimumahoro Felix w’imyaka 28 watemwe hakoreshejwe umuhoro n’abo mu muryango we.
Ku bitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kabili hatangijwe igikorwa cyo kuvura abarwayi basaga 1900 bafashwa n’ikigega kita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).
Umuhanzikazi Ingabire Irene Kamanzi wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Gaby no ku ndirimbo ye “Amahoro” yakunzwe cyane, kuva yatangira muzika mu mwaka wa 2002 agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise “Ungirira neza”.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, aravuga ko bitewe n’amateka menshi yaranze gereza ya Ruhengeri, igice kimwe cyayo gishobora kuzahindurwa ahantu h’amateka, ikindi kigasigara ari gereza y’abagore n’abakiri bato.
Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke kuri uyu wa kabiri, tariki 19/03/2013 rwizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu iri shuri ryitiriwe, banizihiza imyaka 57 iri shuri rimaze rivutse.
Umugabo w’Umwongereza witwa Andrew Wardle ufite imyaka 39, wavutse adafite igitsina kubera ubumuga yakuye munda ya nyina, ubu abaganga barimo kumukorera igitsina bifashishije ibice by’umubiri we.
Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yijeje Banki y’isi ko impano yayihaye ingana na miriyoni 50 z’amadolari y’Amerika yo kurwanya ubukene, izafasha kugera ku ntego yo kutagira umukene nyakujya mu Rwanda mu mwaka wa 2020.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasuye abakora imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa kabiri tariki 19/03/2013, aboneraho kubasaba gukorana umurava imirimo bakora kugira ngo bateze imbere igihugu cyabo.
Abacuruzi n’abatuye muri santire ya Kibingo mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke baterwa n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango.
Ku munsi warwo wa mbere, urubanza rwa Charles Bandora rwagombaga gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 19/03/2013, rwasubitswe, nyuma y’uko ahise atangaza ko ataritegura ndetse akaba nta n’umwunganzi afite, agasaba amezi atatu yo kwitegura.
Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) wasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku rujya n’uruza rw’abantu (OIM) mu gufasha akarere korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ubuhahirane.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013, Imvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’urubura yasambuye amazu 20, ibiti bigwira insinga z’umuriro w’amashanyarazi bituma abaturage bo mu Mujyi wa Gakenke barara mu icuraburindi.
Ingingo ya 164 y’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango yateje impaka mu gika cyayo cya kabiri gitonesha umugabo ufite abagore benshi ariko batarasezeranye, ubwo abaturage bo mu karere ka Muhanga batangaga ibitekerezo kuri iyi ngingo.
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Muhanga barinubira uburyo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyurije umusoro ku nyungu ukava ku bihumbi 15 ugashyirwa ku bihumbi 60 kandi batanabimenyeshejwe ngo basobanurirwe impamvu yabyo.
Ntibigirwa w’imyaka 45 na mugenzi we Nayirwanda w’imyaka 39 hamwe n’abana babo babiri baguwe gitumo n’abacunga pariki ya Nyungwe tariki 18/03/2013 aho babasanze bari gusarura umurima w’urumogi bari bahinze mu ishyamba rya Nyungwe.
Mu isuzuma ry’aho imihigo y’umwaka wa 2012/2013 igeze ishyirwa mu bikorwa, itsinda riturutse ku Ntara y’Amajyepfo ryasabye abakozi b’akarere ka Kamonyi gutanga raporo zigaragara neza kandi bakazitanga ku gihe, aho kuzikora hutihuti.
Haruna Niyonzima na Gasana Eric ‘Mbuyu Twite’ bakina muri Tanzania, uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Steven Godfroid ukina mu Bubiligi bageze i Kigali mu ijoro rya tariki 18/03/2013 aho baje kwitabira umukino uzahuza u Rwanda na Mali tariki 24/03/2013.
Ubwo hasozwaga ibikorwa by’icyumweru cyiswe “Students on field week”, tariki 17/03/2013, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, yashimiye urubyiruko ibikorwa by’indashyikirwa rwagezeho ndetse abashishikariza gukomeza uru rugero rwiza.
Abakristu Gatulika bavuka muri paruwasi ya Byimana batuye mu mujyi wa Kigali bihurije hamwe batura igitambo cya misa, cyabereye muri chapelle ya St Paul tariki 17/03/2013, banungurana ibitekerezo ku musanzu wa buri wese hagamijwe gusana paruwasi yabo ya Byimana.