Abize muri ES Byimana baratabariza abagiriye ibibazo mu nkongi y’umuriro yibasiye iki kigo
Abize mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) batangiye gahunda yo gutabariza abana biga muri iki kigo, babuze ibikoresho byabo mu nkongi y’umuriro yibasiye imwe mu nyubako abanyeshuri bararagamo bataha amaramasa.
Batangiye gukusanya inkunga y’ibikoresho nkenerwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri babuze ibikoresho byahiriye mu nkongi y’umuriro, cyane ko buri mwana wararaga muri iyi nyubako yatashye nta gikoresho na kimwe atahanye, bamwe baragiye no guhangayika.
Mu gitondo cyo kuwa 23/04/2013, nibwo amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu bo mu cyiciro cya mbere (Tronc Commun) yibasirwaga n’inkongi.
Benshi mu bize muri iki kigo ubu barahamagarira bagenzi babo bari hirya no hino ku isi no mu Rwanda muri rusange, ko bakusanya inkunga ishoboka yafasha kubonera abana babuze ibikoresho byabo muri iyo mpanuka.
Abarerewe muri iki kigo biyemeje gukusanya iyi nkunga bakoresheje ibishoboka byose ngo aba bana babone ubufasha bw’ibanze, cyane ko abenshi baba barabonye ibikoresho ku buryo bugoye ku bw’ubushobozi bucye.
Bumwe mu buryo bakwifashisha ni konti y’ishyirahamwe ry’abize muri iri shuri iherereye muri Banki ya Kigali (BK), kuri nomero 056-0295557-83 ku izina Alumini E.S.Byimana cyangwa abafite inkunga y’ibikoresho bakaba ari yo bagenera aba banyeshuri.
Ku bakeneye ibisonuro birambuye kandi babaza uwitwa Jean-Damascene Bigirimana ukoresha telefoni numero 0788898262/ 0728898262 cyangwa kuri internet akoresheje ubutumwa kuri [email protected].
Naho ku babarizwa mu ntara y’Amajyepho cyangwa ku bindi bisobanuro babaza uwitwa Pascal Kagarama ufite numero ya telefoni 0788301499 uri kubarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Aba bize mu Ecole des Science Byimana bihaye gahunda y’uko kugeza tariki 15/05/2013 baba barangije gukusanya inkunga yo gufasha mu abanyeshuri babuze ibikoresho byabo .
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Hanyuma abataba mu Rda se mwatekereje uburyo nabo bazabasha kujya batanga ibitekerezo ndetse nubufasha mugihe nkiki?
Ni Byiza kandi igitekerezo utanze ni kiza, gusa tumaze imyaka irenga 4 dufite icyo kibazo, ntago abantu bakiboneka nkuko ubivuze, iyo tubikoze harya 5 cg 10 cg 20 maximum, twasanze online ho nibura abantu baboneka bakanatanga ibitekerezo, wowe giramo uruhare ubundi le 1 Juin twese tuzajya Byimana tunajyanye ibyo tuzaba twabonye.
Kandi bizadushimisha twese.
Imana ikurinde.
BIGIRIMANA Jean Damascene Ngamba
Tresolier del’Association des Anciens Eleves E.S.Byimana
Gufasha ES Byimana nta muntu waharerewe utabyitabira. Ariko nagira ngo ntange igitekerezo: Aba bantu bashaka kuduhuza baduhamagaye mu nama yagutse tukisakasaka muri uyu Mujyi wa Kigali, ufite amafaranga akayatanga, ufite igikoresho akakizana? Mukanatumira ubuyobozi bwa ES Byimana ko byakwihuta kandi bigatanga umusaruro?
Murakoze.