Spiruline ifite intungamubiri hafi ya zose kandi yinifashishwa nk’umuti w’indwara nyinshi
Igihingwa cya Spiruline gihingwa mu mazi gifite intungamubiri zirimo vitamine A, E, D, B1, B2, B3, B6, B7, B8 na K, kandi kinakoreshwa nk’umuti uvura indwara zinyuranye zirimo iziterwa n’imirire mibi, ibisebe n’umubyibuho ukabije.
Spiruline iboneka mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu mu karere ka Kayonza gusa mu Rwanda hose. Yahageze ivanywe mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ; nk’uko bivugwa n’Uwimana Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’iterambere mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu.
Icyo gihingwa-mazi kiboneka mu bihugu bike ku isi. Muri Afurika ngo gihingwa mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Nigeria, no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko kikaba gifite inkomoko mu kiyaga cya Tchad.
Uwimana avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe ku baturage bo mu gihugu cya Tchad bakoresha amazi bavomye mu kiyaga cya Tchad, bagasanga abo baturage bagira ubuzima bwiza no kuramba ugereranyije n’abo mu bindi bihugu.
Ayo mazi yakozweho ubushakashatsi bigaragara ko afite intungamubiri nyinshi zikomoka ku kimera cya Spiruline kiyarimo. Abantu batangiye kujya bayavoma bakayajyana mu bindi bihugu, ari nabwo igihingwa cya Spiruline cyatangiye guhingwa no mu bindi bihugu.
Umuntu utazi ibya Spiruline ntiyapfa kumenya ko ari igihingwa kuko kigaragara nk’amazi afite ibara ry’icyatsi. Kugira ngo Spiruline itange umusaruro mwinshi ishyirwamo inyongeramusaruro zitandukanye zirimo potasiyumu, sulfate de fer, bicarbonate, acide citrique n’umunyu, bakongeramo n’amazi asanzwe.
Ubwo icyo gihingwa cyatangiraga guhingwa mu mudugudu wa Nyagatovu hari amabase abiri gusa, ariko amaze kuba 16 nk’uko Uwimana abivuga. Avuga ko litiro imwe y’amazi arimo Spiruline igura amafaranga 5000, ariko ngo ntibizongera kuba ngombwa kujya kuyagura muri Congo kuko ubuhinzi bwa Spiruline buri kwagurwa hifashishijwe izo nyongera musaruro n’amazi asanzwe.
Spiruline isarurwa kabiri mu kwezi. Mu kuyisarura hifashishwa akayunguruzo gasukwaho ayo mazi afite ibara ry’icyatsi. Hejuru y’akayunguruzo hasigaraho ifu ifite ibara ry’icyatsi ari nayo ivamo Spiruline nyuma yo kuyanika. Amazi yasigaye na yo yongerwamo inyongeramusaruro kugira ngo hazemo indi Spiruline.
Ikiro kimwe cya Spiruline ngo kigura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 120 na 150. Icyo gihingwa gicuruzwa na Rwanda Spiruline kikagurwa na minisiteri y’ubuzima.
Spiruline yatangiye guhingwa mu mudugudu wa Nyagatovu kuva mu mpera z’umwaka wa 2012. Icyo gihingwa ngo cyari mu byari bigize amafunguro y’Abaturage b’aba Aztèques bari batuye mu gihugu cya Mexique ahagana mu kinyejana 16 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia.
Cyaje kumenyekana cyane ahagana mu mwaka wa 1960 ubwo abashakashatsi b’Abafaransa bakivumburaga ku bwinshi ku nkengero z’ibiyaga, ariko kuva icyo gihe nticyari kigifatwa nk’amafunguro nk’uko abaturage b’aba Aztèques bagifataga mbere y’ikinyejana cya 16. Ubu gifatwa nk’umuti ushobora kuvura indwara nyinshi cyane cyane iziterwa n’imirire mibi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaduhaye number ya uwimana wahinze spirulina
Tukazamusura.
MURAKOZE
Indi number wahamagara mugihe uyikeneye +250782153731
Aho waba uri hose Yakugereho.
Kandi ushaka kurushaho gusobanukirwa mwaduhamagara tukabafasha. Murakoze.
+250782153731
Muraho neza
umuntu akeneye guhinga spilurina ni hehe yakura imbuto
murakoze cyane
Abifuza spirulina mwadusanga kucyicaro cya DYNAPHARM hano mu RWANDA giherereye mugakinjiro ko mu mugi feruge cg mukaduhamagara 0780221978
Mu rwanda bashyiremo imbaraga gihingwe mu bice byose byigihugu cyacu.
Muraho neza ? Mbese spirlin nta bwo yemerwa ko buri wese yayihinga ngo habeho uburyo bwo gukwirakwizwa mu baturage?
Mbese biteganyijwe ko ucyeneye kuyigura yayibariza hehe? Yagezwa kumuturage kugiciro gito ryari bizafata igihe kingana gite cy ikoreshwa mu mavuriro nkindi miti yose ivanwa hanze?
Spiruline ndimubantu bayitangije murwanda yatangiriye muarere kanyaruge. Birashoka icyogihe ikaba itaribwamenyeka ariko nigiterwa ciza cyane nakuze kugikoresha. Nafite uburwaye bwokugira ibikomere mumutwe byaje kurangira kubera gukoresha spiruline ndagifiteho amakuru meshi cyane uwabisha yumpangara nkagira icondabivuzeho
Umuntu mwavugana gut?
Hello,njyewe ndwaye diabetes Niki cyamvura diabete.
turabashimiye ariko turasaba ko mwatubariza niba umuntu yabasha kwigurira kuri icyo gihingwa ifu yacyo n’ubwo ihenze kuko muravugako ari MINISANTE gusa ikigura, nonese uwaba afite cash ze arahejwe mwatubwira impamvu?
Ni karibu rwose muduhamagare 0780221978