Umuyobozi w’uruganda GSK rukora imiti mu Bwongereza yasuye ibitaro bya Butaro
Umwongereza Sir Andrew Witty ukuriye uruganda GSK (GlaxoSmithKline) rukomeye ku isi mu gukora imiti ivura indwara zitandukanye zirimo na kanseri, kuri uyu wa 08/05/2013 yasuye ibitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera, mu rwego rwo kureba imikorere yabyo.
Abakozi ba GSK bakorera mu Rwanda nibo babanje gusura ibitaro bya Butaro maze bishimira uburyo bivura abarwayi bituma batumira umuyobozi wabo, Sir Andrew Witty, kugira ngo nawe aze yirebere, nk’uko Dr. Mpunga Tarcisse, umuyobozi w’ibitaro bya Butaro abitangaza.

Agira ati “…yari afite gahunda yo kujya muri Kenya ariko biba ngombwa ko aza no gusura u Rwanda cyane cyane gusura Butaro kuko ari ho kanseri iri kuvurwa…”.
Sir Andrew Witty yatemberejwe muri sirivisi zose zitangirwa mu bitaro bya Butaro ariko bahereye mu cyumba kirwariyemo abarwayi batandukanye biganjemo abana ndetse n’abagore barwaye kanseri y’amabere. Akaba yashimye uburyo ibyo bitaro bivura abo barwayi.

GlaxoSmithKline ni imwe mu makampani akomeye ku isi mu gukora imiti ivura indwara zitandukanye. Ikorera cyane cyane mu Bwongereza no muri Amerika.
Serivisi yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro yatangiye mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2012. Dr. Mpunga avuga ko kuva batangira gukora bamaze kwakira abarwayi bagera kuri 700.
Muri abo barwayi bose harimo abavurwa bagahabwa imiti abandi nabo bakoherezwa kuvurirwa muri Uganda naho abandi bagakurikiranwa umunsi k’uwundi; nk’uko akomeza abisobanura.

Akomeza avuga ko serivisi yo kuvura kanseri muri ibyo bitaro imaze gutera imbere. Igisigaye ni ukongera ubushobozi bwayo kugira ngo bakomeze batange serivisi nyayo ku barwayi.
Agira ati “…wabonye ko aho abarwayi barwarira ari hatoya dukeneye kuhagura. Abakozi baracyari bakeya dukeneye kongera ubumenyi bwabo kuko kanseri uburyo ivurwa n’uburyo imeze birasaba ubuhanga bw’abaganga benshi bakorana kandi tukongera nyine n’uburyo bwo korohereza abarwayi kugera hano no gutaha…”.

Ibitaro bya Butaro bivura abarwayi baturuka hirya no hino mu Rwanda ndetse n’abaturuka mu bihugu nk’Uburundi, Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutubarize medical insurance companies ibyo bitaro bikorana nazo
Mutubarize medical insurance companies bakorana nazo! Kandi turashimiye iterambere nk’iri mu gihugu cyacu
Mwatubwira Medical Insurance Companies ibitaro bya Butaro bikora nazo zemewe mu Rwanda?
Mu bitaro bya Butaro rwose bapima umuntu bakamenya ko arwaye kanseri iyo iyo ndwara igifata umuntu bashobora kumuvura agakira ariko iyo yamaze kugera kure kuburyo bisaba ubundi buhanga bwo kumuvura ibitaro bya Butaro bimwohereza mu bindi bitaro bivura kanseri muri Uganda cgangwa n’ahandi...gusa ufite impungenge z’uko waba urwaye kanseri wagera i Butaro bakagusuzuma rwose!
Turabyishimiye, mwatubwira niba umuntu ashobora kujya gukoreshayo general medical checkup kugirango amenye niba yaba afite kanseri cyane kubafite ibice by’umubiri cyane cyane imbere bihora ububabare bwaburi munsi, niba kandi ntawe uhipimishiriza, mwatubwira kugirango umuntu ajyeyo akura bisaba medical transfer. Murakoze