ICTR: Urubanza rwa Munyagishari rwoherejwe mu nkiko z’u Rwanda

Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (MICT) rwemeje ko urubanza rwa Bernard Munyagishari wabaye umunyamabanga wa MRND n’umuyobozi w’Interahamwe mu Mujyi wa Gisenyi mu gihe cya Jenoside rwoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe n’urukiko tariki 03/05/2013 nyuma yo gutera utwatsi impamvu zitangwa n’uregwa ashingiye ku byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru mu kinyamakuru cya The New Times na Hirondelle ndetse na raporo ya Amnesty international ivuga ku rubanza rwa Ingabire Victoire.

Tariki 06/06/2012, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwanzuye ko urubanza rwa Munyagishari rwoherezwa kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda ariko uruhande rumwunganira ruhita rujurira icyo cyemezo rushingiye ko Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga yatangaje ko u Rwanda ruzagarika ubufatanye na ICTR, rutemera itsinda ry’indorerezi mu rubanza rwa Uwinkindi mu gihe izo ndorerezi zidakurikirana n’imanza za ICTR zoherejwe mu Bufaransa.

Aha, Munyagishari yavugaga ko ibyo ari ko bizagenda mu rubanza rwe igihe cyose ruzoherezwa mu Rwanda.

Ikindi, kubera inyandiko ya Amnesty International igira iti: “Rwanda-Justice in Jeopardy” yasobanuriye urukiko ko ihame ryo kuba umwere (presumption of innocence) mu gihe cyose cy’urubanza rukiba ritubahirijwe mu rubanza rwa Ingabire. Ibi bivugwa n’uruhande rwa Munyagishari, urukiko rushimangira ko nta shingiro bifite.

Ku byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru, urukiko rusobanura ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushake mu gufatanya n’urukiko akaba ari yo mpamvu nta mpungenge z’uko u Rwanda rwakwanga itsinda ry’indorerezi mu rubanza rwa Bernard Munyagishari.

Ubutabera bw’u Rwanda bwemeye guha ubudahangarwa abatangabuhamya bazitabazwa mu rubanza rwa Bernard Munyagishari no kumushakira umwunganira mu rukiko ufite uburambe mu manza mpuzamahanga kuko agaragaza ko nta bushobozi afite bwo kumwishyura.

Munyagishari akurikiranweho ibyaha byo gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, kwica no gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Mu gihe cya Jenoside, bivugwa ko Munyagishari yakoze urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, anashyiraho amabariyeri mu Mujyi wa Gisenyi n’umutwe witwa « Intarumikwa » wari ushinzwe kwica no gusambanya abagore ku gahato.

Munyagishari yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 25/05/2011 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya kuwa 14/07/2011.

Urubanza rwa Munyagishari rubaye urwa munani rw’Umunyarwanda ukekwaho gukora Jenoside rwoherejwe mu nkiko zo mu Rwanda nyuma y’urwa Charles Sikubwabo, Ladislas Ntaganzwa, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema, Pasteur Jean Uwinkindi, Col.

Munyarugarama Pheneas na Charles Ryandikayo.
Igihe Munyagishari azoherezwa mu Rwanda nticyari cyatangazwa ariko ni mu minsi iri imbere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Batwoherereza abatemye amajosi ariko abateguye genocide yakorewe abatutsi bo bakababuranisha mu gihe bakaburaniye mu rwanda ahabereye icyaha ndetse n’abagikorewe.

bahati yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Tumufitiye ibimenyetso simusiga. Munyagisha

yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ubutabera nyabwo buhabwa abakorewe ibyaha ni ububera aho icyaha cyakorewe,ICTR rero ntiyigeze iha agaciro iri hame,none ibyibutse isoza!ntacyo bitwaye na bakeya biciwe na munyagishari bazabona ubutabera bubakwiye benshi barikuba barahawe.

nzayisenga yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Bakinyonge !

john kab yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Bacyitaga EDINZELE.bagikande
Cyokagwa muruzi!

john ksb yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka