Anita Pendo yashyize ahagaragara urutonde rw’amahame atanu agenderaho
Anita Pendo ukora umwuga w’itangazamakuru kuri Contact FM no kuri Radio One akaba ari umukinnyi wa filime akaba kandi ari n’umushyushyarugamba yashyize ahagaragara urutonde rw’amahame ye atanu agenderaho, kandi ahamya ko azayakomeza.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Anita Pendo yagize ati: “Dore amwe mu mahame yanjye kandi nzakomeza kubahiriza: Sinzareka gukora akazi kanjye nk’uko bikwiye kugira ngo nshimishe inzobere mu gusebanya; Sinzishyiraho camera kugira ngo nsobanure uwo ndiwe kandi nzi neza uwo ndiwe; Sinzihanganira ibitihanganirwa ngo mpaze amarangamutima ya bamwe; Nzashimira ukora neza ngaye ukora nabi; Nzakunda kandi nzakundwa kuko ndi umuntu.”

Ibi abitangaje nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa urukundo hagati ye n’umusore David utunganyiriza umuziki (Producer) muri Future Records.
Urukundo rw’aba bombi n’ubwo rumaze igihe kigera ku mwaka, ntabwo abantu bose baruvugaho kimwe. Hari abatabyishimiye, bavuga ko Anita Pendo aruta cyane David abandi bakavuga ko urukundo rwabo ari imikino.
Hari kandi n’abavuga ko David atari akwiriye gukundana na Anita Pendo kubera akazi Anita Pendo akora bitewe n’uburyo aba yitwaye ku rubyiniro (stage).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mureke gusebya Anita,nu mwana witonda ukunda abantu!Umurimo akora turawushima.
pendo just be ur self even if u did best thing they will called u as umwirasi
pendo! nshaka kumenya niba wararetse itabi.
iyo ndoro ye anywa gangi?
nge se ko mutavuze ukuntu ndakara vuba iyo naramutse nabi!!!!????!!!!
plz ntabwo navuze reta navuze rata
bareke reta ahubwo unsuhurize david ariko ugerageze kujya witwara nk’umunyarwandakazi kuri stage!