Umuyobozi wa Sena ya Congo yijeje impunzi za Gihembe ko nizitahuka zitazabura imitungo yazo

Senateri Kengo wa Dondo uyoboye Sena ya Congo-Kinshasa yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi ko niziramuka zisubiye mu gihugu cyazo zizasubizwa imitungo yazo.

Ibi Senateri Kengo wa Dondo yabitangaje kuri uyu wa 07/05/2013 ubwo yasuraga izo mpunzi muri gahunda yo gushaka uko amahoro arambye yagaruka mu karere k’ibiyaga bigari, aho ari mu Rwanda hamwe n’intumwa ayoboye zigizwe ahanini na Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga.

Yagize ati “ntawishimira kuba impunzi kuko nanjye yabaye yo imyaka myinshi, ubuzima bw’impunzi ndabuzi kuko buba bukomeye akaba ariyo mpamvu turimo gushaka uburyo twagarura amahoro mu gihugu cyacu kugirango musubireyo”.

Kengo aganira n'umuganga uvura impunzi z'Abanyekongo zo mu nkambi ya Gihembe.
Kengo aganira n’umuganga uvura impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Gihembe.

Yasabye ubufatanye na Leta y’u Rwanda nk’uko batahwemye kubafashiriza abaturage kuva inkambi yabaho ndetse no kuva intambara zaduka mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa.

Uhagarariye impunzi za Gihembe, Ntambara Gilbert, yagaragarije ababasuye akababaro n’ubuzima babayemo aho yagize ati “turasaba ko hakorwa ibishoboka byose tugasubira mu gihugu cyacu. Kuba dushaka gutaha ntibivuze ko turambiwe HCR ahubwo ntawutakishimira kuba iwabo kandi mu mahoro”.

Yagaragaje ko kuri guverinoma ya Kongo Kinshasa iki ari igihe cya nyacyo cyo gutekereza ku kuntu batahuka bakajya gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo.

Ba perezida ba Sena z'ibihugu byombi mu nkambi ya Gihembe.
Ba perezida ba Sena z’ibihugu byombi mu nkambi ya Gihembe.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene, wari uherekeje abo bashyitsi yemeje ko kuba Abanyekongo baje gusura u Rwanda biri muri gahunda yo gushaka uburyo amahoro yagaruka bagataha mu gihugu cyabo.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Abayobozi ba Sena z’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bazakora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo kigaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikemuke”.

Yababwiye ko atari HCR izakemura ikibazo cy’itahuka ry’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda ahubwo ko ubushake bw’ibihugu byombi aribwo buzatanga umuti urambye maze izi mpunzi zisubire ku ivuko.

Impunzi z'Abanyekongo zari nyinshi zaje kwakira abayobozi.
Impunzi z’Abanyekongo zari nyinshi zaje kwakira abayobozi.

Bageze mu nkambi ya Gihembe babanje kuyizenguruka aho banasobanuriwe imibereho y’Abanyekongo bayirimo. Batemberejwe mu ivuriro ririmo berekwa uko bavura ndetse n’amashuri.

Inkambi ya Gihembe yubatswe kuva muri 1996 icumpikiye impunzi z’Abanyekongo 14279.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndabashimiyecyanekubwikiganiromutugejejeho cyadushimishije muzagaruke arikogusubirakongo ho ntibirimo

mukundwa batamuriza yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

ntabwo impunzi zikeneye amagambo zikeneye ibikorwa.kubabwirango barimo kubategurira gutaha kandi nubu abasigaye bakivangurwa n’ingabo zamahanga zirimo gutumizwa gukora imirwano. ubwo ayoniyo mahoro bazasanga.ahubwo nabanze amenye neza impamvu zateye ubuhunzi.abanze azikemure kandi muburyo butabogamye.yibukeko na mandaye nkumuyobozi wa sena igiye kurangira ntacyo akoze nkuhagarariye abaturage bakongomani murirusange kandi abifitiye ubushobozi.

rukinga yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ngirango intumwa z’abaturage za DRCongo zabonye uko bamwe mu baturage bahagarariye babayeho nabi mu nkambi,nibazeko hari icyo bibasigiye kandi bagiye gukora iyo bwabaga bakabashakira amahoro vuba bagatahuka.

rucibigango yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka