Sena y’u Rwanda n’iya RDC byiyemeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu karere
Abayobozi ba Sena z’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu biganiro i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013 batangaje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo kigaragara mu Burasirazuba bwa Congo gikemuke.
Hashize iminsi ibihugu byombi bitavuga rumwe ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo bwegeranye n’u Rwanda, aho zimwe muri za raporo zakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 urwanya Leta y’iki gihugu.
Nubwo u Rwanda rwakomeje kubihakana ruvuga ko nta nyungu rufite mu kwivanga muri iyo ntambara, uruhande rwa Leta ya Congo kimwe n’amwe mu mahanga yo yakomeje gutsimbarara ko u Rwanda rubyihishe inyuma cyane cyane ko abarwana ari Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, basaba ko bahabwa uburenganzira nk’ubwa’Abandi Banyekongo.
Leta y’u Rwanda yakomeje guhamagarira impande zombi kwicara hamwe bagashakisha umuzi w’ikibazo aho gushyira intambara imbere.
Nubwo rimwe na rimwe bitarworoheye kubasha kumvisha uruhande rwa Congo akamaro ko gushaka umuti w’ikibazo, hari ingero zerekana ko zishaka ko umuti w’ikibazo waboneka, nk’uko byagenze ubwo Umukuru wa Sena y’iki gihugu yagendereraga u Rwanda mu ruzinduko rudasanzwe rumenyerewe hagati y’ibihugu byombi, kuri uyu wa Mbere tariki 06/05/2013.
Senateri Kengo wa Dondo, uyoboye Sena ya Congo-Kinshasa yaje mu rwego rwo kuganira na mugenzi we w’u Rwanda, Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo, kureba igitera iyo mitwe yitwaje intwaro no kureba uruhare rwa Sena zombi mu gukemura icyo kibazo.
Ibi nibyo Senateri Ntawukuriryayo yahereyeho yemeza ko kuba Abanyekongo baje gusura u Rwanda bakanagirana ibiganiro bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi. Yatangaje ko nka Sena y’u Rwanda yizera ko ibiganiro bibaye buri kibazo cyose cyabonerwa umuti.

Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda akomeza avuga ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo kiremereye kuko hariyo Interahamwe, hariyo abakoze Jenoside mu Rwanda, hakaba Abanyekongo b’Abanyarwanda bahora birukanwa ariko abantu ntibagire ikintu bakivugaho.
Yagize ati: “Iyo uganira ntabwo urambirwa n’ubwo hari igihe waganira n’umuntu ntiyumve ariko ibiganiro bigomba gukomeza iyo ari cyo wiyemeje. Nta kurambirwa kurimo iyo ushaka gucyemura ibibazo, ibiganiro bizakomeza kugeza igihe bizabonerwa umuti”.
Ibi nabyo nibyo byemezwa na Senateri Dondo, wemeza ko kuganira ari byo by’ingenzi ndetse bikaba ari nabyo byamuzanye mu Rwanda. Akemeza ko nta terambere rirambye ryaba mu karere mu gihe hakiri ayo makimbirane.
Gusa yirinze kugira icyo atangaza ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru niba Leta y’igihugu cye izakomeza ibiganiro n’umutwe wa M23, nyuma y’aho yari yabihagaritse. Yavuze ko umwanya we utamwemera kugira icyo akivugaho ariko yongeraho ko Leta ye izakora icyo ibona kibereye kuzana amahoro.
Senateri Dondo ari mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ry’abadepite rigize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Congo. Bakiriwe n’abagize komisiyo nk’iyo yo mu Rwanda, banagize ibiganiro by’umunsi wose byiga ku bibazo bya Congo, mbere y’uko basubira iwabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwiteka abane n’abayobozi bacu n’abo muri DRC mur’ibi biganiro...Ahar’ubushake ntakidashoboka. Imana ishobora byose ibayobore.
Nibababwize ukuri mu biganiro banagende basobanurire na kabila.
Iyo mibonano ifite akamaro cyane nihatabaho uburyarya bw’abanyecongo bashobora kwemera ibintu ejo bakabigarama..
Ubu muri iyi minsi usanga ikibazo kivugwa muri congo ari M23 kandiimaze umwaka umwe ibayeho,ariko ugasanga ahari ibindi byinshi batitaho kandi aribyo nyirabayazana,ikibazo cya FDLR umuryango mpuzamahanga nutagifatira umwanzuro ukwiye,nta mahoro azaboneka muri Kivu,kuko nibo bahohotera abaturage bigatuma havuka imitwe yo kwirindira umutekano
Ubwo abayobozi ba congo batangiye kunva ko ibisubizo by’ibibazo bafite bizabaturukamo bakareka guhora babitwerera abaturanyi babo ni intambwe ya mbere nini bateye,bazajye no gusura impunzi zabo ziri mu rwanda zibabwire icyobahunze bahereho bashaka umuti
Ikibazo k’intambara zimaze igihe muri congo kizakemuka habayeho ibiganiro hagati y’aba congoman ubwabo,hanyuma nkatwe duturanye nabo tukaba twabafasha igihe bibaye ngombwa.
Abishyize hamwe ntakibananira, n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC turizera ko bizakemuka, mu buryo bwiza kandi bidatinze.