Indwara y’uburenge yatumye imirenge itatu yo muri Nyabihu na Rubavu ishyirwa mu kato

Nyuma y’aho mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu, na Cyanzarwe na Busasamana mu karere ka Rubavu hagaragariye indwara y’uburenge ku nka, iyi mirenge yashyizwe mu kato.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abaturage bo mu turere twa Nyabihu na Rubavu twagaragayemo indwara y’uburenge gukura mu bworozi inka zose zirwaye haba mu nzuri cyangwa mu biraro, bitarenze tariki 30/05/2013.

Akato kakazavanwaho nyuma y’ibyumweru bitatu, nyuma y’uko inka irwaye yavanwe mu bworozi kandi nta yindi nka ikigaragaza ibimenyetso by’uburwayi.

Isoko ry’amatungo rya Bigogwe muri Nyabihu ryarahagaritswe ndetse n’inka zijyanwe mu ibagiro zizajya zivanwa mu mapakiriro azajya akorerwa mu mirenge, hakurikijwe gahunda izaba yumvikanyweho n’inzego z’ubuyobozi bw’aborozi, iz’akarere na RAB.

Ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu,akomeje ibikorwa byo gukingira muri Gishwati.
Ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu,akomeje ibikorwa byo gukingira muri Gishwati.

Muri iyi minsi iyi mirenge ikiri mu kato, mu karere ka Nyabihu harimo gukingirwa inka muri Gishwati, nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu, Shingiro Eugene.

Itangazo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yandikiye aborozi bo mu turere twa Nyabihu na Rubavu rivuga ko abinjije indwara bazakurikiranwa mu rwego rw’ubutabera, abatubahirije akato n’abakozi batashyize mu bikorwa amategeko arebana n’akato, bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya nta kujenjeka.

Nk’uko amategeko rikomeza ribisobanura, gushorera amatungo ntibyemewe ahubwo ingendo z’amatungo zikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga kandi izo ngendo zigakorwa ku manywa.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi arasaba aborozi kwirinda guhisha inka irwaye cyangwa guhishira abarwaje kuko uwo bizagaragaraho azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka