Diyoseze ya Kibungo yahawe umwepiskopi mushya
Papa Francis uyoboye Kiliziya Gatorika ku isi, tariki 07/05/2013, yatangaje ko Padiri Antoine Kambanda wari umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda agizwe Umusenyeri ahita anamushinga kuyobora Diyoseze ya Kibungo.
Umusenyeri Kambanda asimbuye Mgr Bahujimihigo Kizito, wari weguye ku kuyobora Diyosezi ya Kibungo mu myaka ine ishize. Iyi diyosezi Gatorika ya Kibungo yayoborwaga byagateganyo na munsenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, ayifatanije na ariki-diyosezi ya Kigali.
Antoine Kambanda yahawe ubupadiri kuwa 8/09/1990 na Papa Yohani Pawulo II, ahitwa Mbare, muri Diyosezi ya Kabgayi. Abaye Musenyeri afite imyaka 54 akaba abarirwa mu bapadiri bwite ba Arikidiyosezi ya Kigali, ari naho yavukiye.
Mubutumwa yakoze muri kiriziya, Padiri Antoni Kambanda yabaye Umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva 199-2005.
Yanabaye umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda abifatanyije no kuba Umujyanama wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.
Mu w’i 2005, yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya i Kabgayi.
Kuva mu w’i 2006 kugeza ubu, yari Umuyobozi wa Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo ya Nyakibanda, muri Diyosezi ya Butare.
Uyu mwepisikopi mushya aje asanga diyosezi ya Kibungo mu gihombo cy’amafaranga miliyari zigera kuri eshatu yaguyemo (kugera ubu abakiristu bari mu bikorwa byo kuyishyura bigeze kure).
Mu misa ya mu gitondo tariki 08/05/2013 yasomwe na Padiri mukuru wa Paroisse Cathedral ya Kibungo, Ntezimana Jean Nepomuscene, yabwiye abakiristu batari bake bari bitabiriye misa ko bashima Imana yabahaye umushumba mushya wa Diyosezi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
turamwishimiye
Imznz ishimwe,yakoze ibitangaza rwose,twishimiye Musenyeri mushya,Roho Mutagatifu amukomwza
Turamwishimiye twese abemera kristu.