Ruhango: Gutunga kashe babifataga nko guhagararira Perezida ku rwego rw’imidugudu

Nubwo abakuru b’imidugudu bafataga gutunga cashe nko kuba bahagarariye Perezida wa Republika ku rwego rw’imidugudu, ngo bishimiye ko batakizitunze kuko byabagoraga gutunga kashe kandi nta biro bagira.

Ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagiriraga uruzinduko mu karere ka Ruhango tariki 03/05/2013, Niyomugabo Hamada uyobora umudugudu wa Gasiza akagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi yagize ati:

“twe kuba twaratswe kashe, ntacyo byadutwaye kuko twumvise nyine ko nk’abantu bahora batureberera babonye ko ari ngombwa. Gusa twe gutunga kashe uretse kuba twariyumvagamo ko duhagarariye perezida ku rwego rw’imidugudu, nta cyandi gihamabaye twayikoreshaga”.

Minisitiri Musoni James, yabwiye abakuru b’imidugudu ko uku kwamburwa kashe byatewe n’uko hari abazikoreshaga mu buryo butari bwo.

Minisitiri Musoni James aganira na Niyomugabo Hamada ku kibazo cyo kwamburwa kashe.
Minisitiri Musoni James aganira na Niyomugabo Hamada ku kibazo cyo kwamburwa kashe.

Nubwo yirinze gutangaza aho ariho, Minisitiri Musoni yagize ati “hari ahandi twasanze umukuru w’akagari, yarategetse abakuru b’imidugudu kujya bamugemurira buri cyumweru bakoresheje izo kashe”.

Minisitiri Musoni yavuze ko hari abakuru b’imidigudu bagiye bakoreshwa imirimo itajyanye n’inshingano zabo, avuga ko wansaga abakuru b’imidugudu bakoraga akazi k’abantu bahembwa kandi banafite ibiro.

Aha Minisitiri yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge gusubirana inshingano zabo bakibuka ko abakuru b’imidugudu batorewe gutanga amakuru batashyiriweho gutanga service.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka