Dore gaze zikoreshwa mu byuma bikonjesha zitemewe mu Rwanda

Abenshi bamaze gusobanukirwa ko muri bimwe mu byuma bikonjesha nka za firigo (Fridges) hamwe na za Air Condition/Climatiseurs, habamo gaze zishobora guhumanya ikirere.

Kimwe mu byuma bikoresha gaze
Kimwe mu byuma bikoresha gaze

Guhumanya ikirere binyuze mu byuma bikonjesha bishobora kuba mu gihe bisohoye gaze cyangwa idasohotse ibizwi nka ‘Scope emition’ 2, aho igikoresho gikoresha umuriro mwinshi utari ngombwa gituma hashobora kubaho imyuka ihumanya ikomeza kuzamuka mu kirere, bitewe n’uburyo wa muriro urimo gukoreshwa, kubera ko harimo amashanyarazi aboneka habanje kubaho gutwika ibikomoka kuri peteroli, bigatuma hari ibyuka bihumanya bizamuka mu kirere.

Mu rwego rwo gukomeza kurinda no kubungabunga ikirere by’umwihariko ku myuka igihumanya iturutse mu byuma bikonjesha, hafashwe ingamba zo kugenzura gaze ibyinjira mu gihugu bikoresha, hanashyiraho ibipimo by’izifuzwa.

Bimwe mu byuma bikonjesha na gaze zikoreshwamo zitemewe byakumiriwe kwinjira mu gihugu, harimo izo mu bwoko bwa CFC’s zirimo CFC 11, CFC 12, CFC 113, CFC 114 na CFC 115 kuko zigira ibyitwa ‘chlorofluorocarbons’ bigira uruhare mu kwangiza akayunguruzo k’izuba (Ozone).

Mu zindi gaze zitemewe kwinjira mu gihugu harimo R 11 na R 12, hamwe n’ubwoko bwa HCF’s burimo HFC-134a (R-134a), HFC-32 (R-32), R-410A, R-404A, R-407C, zikaba zifitemo ibizwi nka ‘hydrofluorocarbons’. Zose zikaba zarakumiriwe kwinjira mu gihugu, nubwo hari umubare wa gaze zicyinjira mu rwego rwo kubungabunga ibikoresho bizikoresha bihari, ariko zikaba zifite igihe zigenda zivira ku isoko gahoro gahoro, kugeza igihe hazasigara hakoreshwa izemewe.

Basile Seburikoko
Basile Seburikoko

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekiniki mu kigo nyafurika gishinzwe guteza imbere ikonjesha n’uruhererekane rw’ikonjesha (Africa Center of Excellence for Sustainable Cooling Cold chain (ACES), Basile Seburikoko, avuga ko hari ibikoresho batangiye kuzana bizajya bifasha mu gupima ubuziranenge bw’ibikoresho bikonjesha.

Ati "Aha bahita enviromental test chamber, ni icyumba kizajya gikoreshwa mu buryo bwo gupima ubuziranenge bw’ibyuma bikonjesha (energy efficience). Tuzi ko ibyuma bikonjesha nk’amafirigo byinjira mu gihugu, hagomba kuba hari ibyo yujuje mu bijyanye n’uburyo ikoresha umuriro, zitangiza ibidukikije n’ibindi. Hari ubwo zangiza ibidukikije zikoresheje ya ma gaze."

Umwuka abantu bahumeka mu Rwanda wanduye ku gipimo cyikubye inshuro eshanu y’ikigenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, bituma indwara z’ubuhumekero ziterwa n’umwuka wanduye ziza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu benshi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, gisobanura ko umwuka wo mu Rwanda ugaragaramo utuvungunyukira twa PM2.5.

Ibi biri mu bikomeje gutuma indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero zikomeje kwiyongera, aho ubu mu Rwanda habarwa abantu ibihumbi 16 bakurikiranwa buri munsi, barwaye Asthma.

Kimwe mu byuma bikonjesha cyujuje ubuziranenge
Kimwe mu byuma bikonjesha cyujuje ubuziranenge

Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka