Muhanga: Umuyobozi w’akarere aranyomoza ibinyamakuru byatangaje ko mu karere ke hari inzara

Bimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’igihugu byari bimaze iminsi bitangaza ko mu karere ka Muhanga hari inzara imereye nabi abaturage nyamara umuyobozi wako we arabihakanira kure.

Ibi binyamakuru byatangaje ko muri aka karere abahinzi by’umwihariko ab’ibori babujijwe kurya ibigori byabo kandi aribo babyihingiye kugirango bizabatunge.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, nawe wavuzwe muri ayo makuru avuga ko ibyo ibi binyamakuru byatangaje atari bidafite ishingiro kuko mu karere ayoboye hari ibyo kurya bihagije ku baturage bityo rero ngo nta nzara ihari.

Mutakwasuku avuga ko ubuhinzi mu karere ayoboye bwagenze neza usibye ko ngo intangiriro yagenze nabi kuko habayeho ubukerererwe mu ihinga ariko ngo nta kibazo byigeze ibitera. Agira ati: “byakerereje igihe cyo gusarura gusa kuko kugeza uyu munsi ntabwo twari twabona baburara ubuzima burakomeje nk’uko bisanzwe”.

Abahinzi basabwa kubanza kumisha ibigori mbere yo kubigurisha.
Abahinzi basabwa kubanza kumisha ibigori mbere yo kubigurisha.

Ku bavuga ko umuhinzi w’ibigori uciye ibigori bye yihingiye atabiherewe uruhushya ngo acibwa amande y’amafaranga 5000, uyu muyobozi avuga ko muri aka karere kimwe no mu tundi turari duke hari gahunda yo gutubura imbuto y’ibigori, aho abahinzi babyiyemeje bahinga imbuto y’ibanze igomba kuzakwirakwizwa mu baturage bose.

Iyo mbuto bayiha abahinzi bakorera mu makoperative bakabasaba kuyifata neza kuko ngo ikigo kita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) kiba kizayibagurira ku giciro kiri hejuru ugereranije n’abandi.

Aba batubura imbuto ngo baba bashaka inyungu nyinshi bigatuma ubwabo imbere muri koperative bishyiriraho amabwiriza yo gukurikirana uko umusaruro uzaba ungana cyane cyane ngo barebe imbere inyungu bazakuramo.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko mu karere nta mategeko bigeze bashyiraho avuga uburyo bazahana abaciye ikigori ko ahubwo niba byarabayeho ari amabwiriza ari imbere muri koperative bitewe n’ibyo biyemeje.

Mutakwasuku avuga ko umwaka ushize ikiro cy’ibigori bakigirishije ku mafaranga 400 mu gihe bagombaga kukigurisha amafaranga 180.
Abandi bahinzi bahabwa imbuto bita izo gucuruza, kandi iyo yeze bayijyana ku isoko cyangwa bakayirya.

Abafite imbuto zitari izo gutubura ngo nabo bagirwa inama yo kudaca ibigori bikiri bibisi ngo babyotse kuko ari igihombo. Ikigori kimwe kitumye kigura amafaranga ari hagati ya 20 na 30 mu gihe ngo iyo byumye ibigori bibiri bishobora kuvamo ikiro gishobora kugurishwa ku mafaranga menshi.

Mutakwasuku avuga kandi ko iyo ibigori byumye bihunikika mu gihe iyo babiciye ari bibisi bishobora kunamba kandi ntibibe byakumishwa ngo bihunikwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka