Kicukiro: Umunyerondo yakubiswe n’abakekwaho ubujura

Mu gitondo saa moya kuri uyu wa Gatanu, umunyerondo yakubiswe n’abakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo urugomo n’ubujura.

Byabereye mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro ahazwi nka Sonatubes iruhande rw’ahahoze kaminuza ya UTB.

Muri ayo masaha ya mu gitondo, imodoka y’irondo yahageze irimo umusore bivugwa ko yari yafatanywe ibyuma (bagurisha ku bilo) bishobora kuba byakuwe ahantu, ari kumwe n’abanyerondo babiri inyuma mu modoka, n’umushoferi wari uyitwaye.

Mu gihe iyo modoka yari ihageze, uwo musore agiye kubereka aho yabikuye, imodoka y’irondo yahise isagarirwa n’abandi basore bari barangajwe imbere n’ugaragara nk’aho ari we mukuru muri bo (wambaye ishati y’umukara irimo utubara tw’umweru), wa musore bamwambura abanyerondo, ndetse na bo babatera ubwoba bababwira ko babagirira nabi nibashaka kubarwanya.

Mu gihe abo basore bashakaga gukuramo n’ibyo byuma mu modoka, abanyerondo bagerageje kubakumira, uwari uyitwaye ayakije ngo ahave ahungishe imodoka, uwo musore muri bo ahita akurura umwe mu banyerondo amutura hasi, bamumanukana munsi y’umuhanda, ari na ho bamukubitiye. Bifashishije inkoni bamwambuye, ndetse wa musore bari bafashe wari mu modoka aragenda azana umuhini ukoze mu cyuma arawifashisha akubita uwo munyerondo.

Bamwe mu baturage bari aho bavuga ko batatabaye kuko batinye ko abo basore na bo babagirira nabi kuko basanzwe bazwi muri ako gace ko ari abanyarugomo. Ngo bahora bafatwa bakajya kugororwa, ariko bagaruka, bagasubira mu bikorwa bibi.

Banakeka ko uwo musore yazanye abo banyerondo muri ako gace ababeshya, ahubwo ari ukugira ngo ahasange bagenzi be bamutabare.

Inzego z’umutekano nyuma zaje gukurikirana iby’urwo rugomo, zitangira no gushakisha abarukoze, kugira ngo bahanwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka