Umuyobozi wa RDB yashyizwe ku rutonde rw’abagore 25 b’indashyikirwa muri Afurika

Claire Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) yashyizwe ku rutonde rw’abagore 25 b’indashyikirwa bashobora gufata ibyemezo bijyanye n’ubucuruzi ku rwego rwo hejuru muri Afurika.

Ku myaka 33 gusa, Claire Akamanzi wabanje kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imikorere muri RDB yaje no gushyirwa ku rutonde rw’abayobozi bakiri bato ku isi n’inama mpuzamahanga y’ubukungu ku isi (World Economic Forum).

Undi munyarwandakazi washyizwe kuri uru rutonde ni Valentine Rugwabiza, akaba ari umuyobozi wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi ku isi (Deputy Director-General, World Trade Organization (WTO); nk’uko byashyizwe ahagaraga n’ikinyamakuru Jeune Afrique taliki 06/05/2013.

Claire Akamanzi uyobora ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB).
Claire Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Umugore wa mbere w’igihangange mu bijyanye n’ubucuruzi muri Afurika ni Evelyne Tall wo muri Senegal akaba ari umuyobozi wungirije wa banki yita Ecobank.

Uwa kabiri akomoka muri Marroc, Salwa Akhannouch, ayobora ikigo kitwa The Flourishing Aksal Distribution Group kandi n’uwa gatatu nawe ni uwo muri icyo gihugu.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka