Kanyonyi: Isuri imaze gutwara hegirati 119 zihinzeho umuceri mu gishanga cy’Umukunguri
Abahinga mu gishanga cy’Umukunguri bibumbiye muri Koperative COPRORIZ ABAHUZABIKORWA, baratangaza ko amazi y’imvura aturuka ku misozi ikikije icyo gishanga n’aturuka mu migezi yisuka mu mukunguri, ateza umwuzure mu mirima y’umuceri hakaba hamaze kwangirika hegitari 119.
Munyanziza Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa COPRORIZ avuga ikibazo cy’isuri cyateje igihombo ku bahinzi cy’amafaranga agera kuri Miliyoni 160 kuko bagereranyije, umusaruro bari kuzakuramo ugera kuri toni 800.
Kuri icyo kibazo cy’isuri, hiyongeraho ikibazo cy’abakura umucanga mu mugezi w’Umukunguri, kuko babikora mu buryo bubangamira inkengero zaba iz’umugezi cyangwa iz’igishanga muri rusange.

Nk’uko Umuhuzabikorwa wa COPRORIZ, Usiel Niyongira, abitangaza, ngo iyo umucanga ukuwe hatihawe ku kubungabunga ibidukikije, umugezi urayoba maze inyungu z’abahinzi zikahononekera.
Mu ruzinduko rwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, rwo kuwa 7/5/2013, yashimye abahinzi b’icyo gishanga kuko n’ubwo bahura n’ikibazo cy’isuri bitababuza kucyibyaza umusaruro ushimishije.

Ari kumwe n’abayobozi b’uturere twa Kamonyi na Ruhango, ndetse n’abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi, bafashe ingamba zo guhangana n’ibibazo biri muri iki gishanga, zirimo kurwanya isuri ku misozi ikikije iki gishanga, ku nkengero za cyo no ku z’imigezi yisuka mu Mukunguri ariyo Akabebya n’Ururumanza, haterwa imigano n’urubingo.
Naho ku kibazo cy’abakura umucanga mu kajagari, aba bayobozi bameje ko kugira ngo ako kazi gakorwe hatabangamiwe inyungu z’abahinzi, Koperative COPRORIZ ifata inshingano zo gukura umucanga kuko yakwirinda kwiyononera kandi n’ahangiritse ikifashisha amafaranga yinjijwe n’umucanga mu kuhasana.

Ubuyobozi bwa COPRORIZ bwishimiye icyo cyemezo kuko ngo n’ubundi ba Rwiyemezamirimo bazaga bagakura umucanga, aho bononnye hagasanwa na koperative ngo imirima ya bo idakomeza kugenda. Ngo muri uyu mwaka iki gishanga bamaze kugitangaho amafaranga yo kugisana agera kuri Miliyoni 10.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari ikigo cya Leta cyitwa FONERWA gitera inkunga amakoperative,Uturere cyangwa abikorera ku giti cyabo,iriya koperative ikoze imishinga yo kurinda watershed n’inkengero z’uriya mugezibyaba byiza.