Abategura amafunguro barakataje mu gukoresha uburyo budahumanya ikirere
Gutegura amafunguro (guteka) ni kimwe mu bintu bikorwa n’umubare utari muke w’abatuye Isi, bitewe n’uko ibiryo abenshi barya biba byabanje gutekwa.

Nubwo ibiryo bitekwa biba ari byiza n’ingirakamaro ku muntu, ariko usanga ahenshi bitekwa mu buryo bugira ingaruka ku kirere bitewe n’ibyo bakoresha birimo inkwi cyangwa ibindi byose bishobora guhumanya ikirere.
Mu rwego rwo guhangana n’ibihumanya ikirere ariko hibandwa cyane ku bicanwa, Leta yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zirimo gukoresha biogaz ku bigo by’amashuri no mu miryango, gukoresha imbabura cyangwa ibindi bitwara inkwi nkeya.
Ku ikubitiro hari abahise bayoboka bumwe muri ubwo buryo, bakaba kuri ubu ari bamwe mu birahira ibyiza byabwo bitewe n’uko uretse kuba bwarabafashije mu buryo bwo gukoresha amafaranga make ugereranyije n’ayo bakoreshaga bagitekesha inkwi, ariko byarushijeho no kuborohereza.
Umuryango nyarwanda ugaburira abarwayi n’abarwaza batishoboye mu bitaro bya Leta (Solid Africa), ni bamwe mu bategura bakanagaburira abantu batari bake ku munsi, kandi byose bigakorwa mu buryo budahumanya ikirere kuva mu murima, aho batekera kugeza ku modoka zikoreshwa zibitwara aho bigomba gutangirwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Solid Africa, Fred Kwizera, avuga ko ku munsi bategura amafunguro y’abantu barenga ibihumbi 23, bigakorwa mu buryo budahumanya ikirere.
Ati “Iki gikoni gikoresha 100% gaze, nubwo duteka byinshi ariko tugerageza kubikora mu buryo burengera ibidukikije, ntabwo dukoresha umuriro w’amashanyarazi, amakara cyangwa ibindi byose uretse gaze. Mu gikoni kizajya gitegura amafunguro y’abanyeshuri tugiye gutangira kubaka i Rwamagana, turimo turareba uburyo tugana ku guteka dukoresheje imirasire y’izuba, bikaba ari indi ntambwe yisumbuye kurushaho mu kurengera ibidukikije.”
Arongera ati “Imigenzereze yacu mu gutegura amafunguro aho bihera mu mirima, mu muhanda imodoka zibitwara kugera bigeze aho bijya, ni uburyo bugerageza kurengera ibidukikije no kugabanya umuriro dukoresha, niyo mpamvu imodoka zacu zagenewe gutwara amafunguro zose zikoresha amashanyarazi 100% ntabwo zinywa mazutu ngo zigende zangiza ibidukikije.”
Muri Ecole Secondaire Saint Bernadette Kamonyi, ni hamwe mu bigo by’amashuri 20 byatangirijwemo umushinga wa Green Amayaga, hagamijwe kubungabunga ibidukikire hanirindwa guhumanya ikirere.

Umuyobozi w’iryo shuri Jean D’amour Majyambere, avuga ko ku munsi bategura amafunguro arenga 3000, kandi amenshi ategurwa atekeshejwe gaze kandi batangiye kubibonamo inyungu ugereranyije n’inkwi batekeshaga mbere.
Ati “Inkwi zirahenda ku buryo kuzikoresha mu mezi atandatu dushobora kugeza hagati ya Miliyoni 10 na 15 dukurikije umubare w’abana dutekera, ariko gaze iya Miliyoni 2 tuyicanisha mu mezi atandatu, ku buryo ikiguzi dutanga mu bijyanye n’ibicanwa ubona ko harimo akantu amafaranga asa nk’aho yagabanutse.”
Mu 2022 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), cyatangije umushinga witwa Forest Landscape Restoration in the Amayaga Region, uzwi cyane nka Green Amayaga, mu Turere tune: Gisagara, Kamonyi, Nyanza na Ruhango, muri buri Karere hafashwa ibigo bitanu by’amashuri.
Umuyobozi wa Green Amayaga, Remy Songa, avuga ko mu myaka itatu ugiye kumara, uwo mushinga utafashije gusa mu bijyanye no kugabanya ibiciro by’ibyagendaga ku nkwi, ahubwo abanyeshuri basigaye barira ku gihe, ndetse n’ubuzima bw’akora mu gikoni bwarushijeho kuba bwiza kubera kugabanyuka kw’imyotsi.
Ati “Tugiye mu buryo bwagutse bujyanye no kurengera ibidukikije, kuko intego y’uwo mushinga ari ukurengera urusobe rw’ibinyabuzima, haterwa amashyamba, hanongererwa ubushobozi abagenerwabikorwa b’umushinga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ziriya gaze zatanzwe zafashije mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Arongera ati “Iyo abantu bagiye gutegurira abana ibiryo bakoresheje inkwi, batema ibiti kandi ibiti bidufasha kugabanya ya myuka ihumanya ikirere ari na yo itera imihindagurikire y’ibihe. Iyo batemye igiti kiba gihagaritse ka kamaro kacyo ko kugabanya imyuka ihumanya, n’iyo bagitekesheje ya myuka cyari cyarabitse isubira mu kirere. Navuga ko mu buryo bwo kurinda imihindagurikire y’ibihe izo gaze zarafashije, kuko zarinze ibite gutemwa bikomeza gufata ya myuka ihumanya ikirere.”
Mu gihe biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira mu Kwakira muri uyu mwaka, mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gutegura amafunguro hafashijwe imiryango irenga ibihumbi 100 kubona imbabura za rondereza, hanatangwa gaze ku bigo by’amashuri 20.
Ku bijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere bari barihaye intego yo kugabanya igera kuri toni bihumbi 600, ariko barayirengeje kuko bashoboye kugabanya toni ibihumbi 625.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|