Mwirinde ibiyobyabwenge kugira ngo umugenzi mumugezeyo amahoro - CIP Umutesi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, yasabye abamotari kwitwararika, bubahiriza amategeko yo mu muhanda ndetse barangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza, batanga serivisi nziza ku babagana.

Yabigarutseho muri gahunda ya Polisi y’ Igihugu y’ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi na gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Iyo gahunda mu Mujyi wa Kigali yabereye kuri stade i Nyamirambo tariki 06 Kanama 2019, ahari hateraniye abamotari bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, abamotari bashishikarizwa gukora kinyamwuga.

Perezida w’abamotari muri koperative bahuriyemo ya FERWAKOTAMU Ngarambe Daniel yashimiye abamotari bagenda bahinduka, bikagaragaza ko ubukangurambaga butanga umusaruro.

Yagize ati “Turashimira abamotari kuba bakomeje kugenda bahindura imyitwarire yo kwiba abanyamahanga.”

Ngarambe Daniel yakomeje avuga ko ubu umumotari wese agomba kujya mu isibo mu rwego rwo kubasha gukurikiranira hafi ibibazo bahura na byo ndetse n’uwakoze nabi akamenyekana mu buryo bworoshye.

Ati “Kwimuka aho wakoreraga ukajya mu kandi gace bizajya bigusaba uruhushya uhabwa n’uhagarariye koperative ubarizwamo kandi buri mumotari azajya ahabwa ikarita imuranga.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti yagize ati “Nk’uko mubyivugira mu kivugo cyanyu, buri wese nabe ijisho rya mugenzi we, mwirinde ibiyobyabwenge kugira ngo umugenzi mumugezeyo amahoro. Biri muri gahunda ya polisi y’igihugu gukumira icyaha mbere y’uko kiba, ibyo kandi ntabwo twabyishoboza mutabigizemo uruhare.”

CIP Umutesi yakomeje asaba abamotari kugira isuku kugira ngo yaba umumotari cyangwa umugenzi bagire umutekano mu gihe bari mu rugendo.

Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CSP Gerard Mpayimana, mu ijambo rye yashimiye abamotari ko bagenda bashyira mu bikorwa amahugurwa bahabwa, avuga ko nibikomeza kugenda neza bazagera ku rwego rwo guhabwa icyemeza ko bize kandi basobanukiwe ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

Yakomeje avuga ko ubutumwa polisi yageneye abamotari harimo gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda by’umwihariko guhagarara bageze mu mirongo abanyamaguru bambukiramo, kudatwara ibitemewe, kutikorera imizigo batemerewe, kwibutsa abagenzi kwambara ingofero irinda impanuka (casque) ndetse no kwirinda gutwara umugenzi urenze umwe(gutendeka).

Abanyamaguru na bo barasabwa korohereza abamotari, ntibabasabe kubihutisha. Abagenzi baba bari kuri moto kandi basabwa kwirinda gukoresha telefone bari kuri moto kuko biteza impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka