BRD yatanze inguzanyo zo kwegereza amashanyarazi abaturage ntizitabirwa

Hashize umwaka Banki y’u Rwanda y’iterambere BRD itangiye gushyira muri za SACCO amafaranga yo kuguriza abashaka amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, ariko abazatse ni mbarwa.

Liliane Igihozo Uwera, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BRD
Liliane Igihozo Uwera, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BRD

Nkuko bivugwa na Liliane Igihozo Uwera, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BRD, avuga ko guhera hagati mu mwaka ushize wa 2018 hari SACCO bagiye bashyiramo miliyoni 20, hagamijwe ko abaturage bazifashisha mu kugura amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, urugero nk’akomoka ku mirasire y’izuba.

Ibi ni ukugira ngo umuhigo wa Guverinoma y’u Rwanda w’uko mu mwaka w’2024 abaturarwanda bose bazaba baragezweho n’amashanyarazi ugerweho, bitewe n’uko hari uduce tutabasha kugerwamo n’amashanyarazi asanzwe y’imiyoboro rusange.

BRD yari yatse inguzanyo ya miLiyoni 48,9 y’amadorari y’Amerika muri Banki y’isi, agenewe kugurizwa za sacco na banki z’ubucuruzi kugira ngo na zo zizayagurize abashaka kwiyegereza amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Aya mafaranga kandi yagombaga kugurizwa abashaka gukora ingomero ntoya z’amashyanyarazi ndetse n’amasosiyete acuruza ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Nyuma y’umwaka wose BRD itangiye iyi gahunda, ku mafaranga miriyari na miriyoni 110 n’ibihumbi 500 yamaze kugezwa muri za sacco basanze zujuje ibyifuzwa, ayamaze gutangwaho inguzanyo n’abigurira ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni miriyoni 65 n’ibihumbi 35, n’amafaranga 500.

Mu ntara y’Amajyepfo, kuri miriyoni 200 zatanzwe ngo abaturage bafateho inguzanyo, miriyoni 14 n’ibihumbi 858 ni yo yonyine yifashishije n’ingo 492. Muri iyi ntara ngo hari na SACCO zanze gufata aya mafaranga.

Abayobozi ba za sacco zagejejwemo aya mafaranga abaturage ntibitabire kuyafata, bavuga ko urebye biterwa n’uko n’amasosiyete agurisha ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba aba ashakisha abakiriya mu biturage.

Marie Josée Mukeshimana, umucungamutungo wa Sacco Ganaheza y’i Nyagisozi mu Karere ka Nyanza yakiriye ariya mafaranga muri Nzeri 2018 ariko kugeza ubu bakaba nta na makeya barabasha gutanga, agira ati “Hari abari biyandikishije ngo tuzabahe inguzanyo, bahuye na kampani irabatwara.”

Avuga kandi ko hari n’abavuga ko kuba umurasire wa makeya ari ibihumbi 110 bica abaturage intege biturutse ku bushobozi, ku buryo hari abifuza ko haza n’igura makeya.

Ikindi atekereza gituma abantu batitabira gusaba ariya mafaranga ngo ni ukuba ku maradiyo hajya havugwa abaturage bahawe amashanyarazi y’imirasire ku buntu. Ati “bituma n’abandi bakomeza gutegereza ko hari igihe na bo iby’ubuntu byazabageraho.”

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twiyemeje ko ingo 7,593 zizagerwaho n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Liliane Igihozo avuga ko uyu muhigo utazagerwaho hatabayeho ubukangurambaga mu baturage bubagaragariza ko hari amafaranga bashobora kuguza, bakazayishyura buke bukeya, ariko bakareka gukomeza kumurikisha za buji n’udutadowa bibangiriza ubuzima.

Agira ati “Za sacco zahawe ariya mafaranga zizayishyura ku nyungu ya 3,5%, ariko abo zizaguriza bo bazajya bayishyura ku nyungu iri hagati y’9% na 11%. Ariya mafaranga si menshi ugereranyije n’uko ubusanzwe abagujije muri za sacco bishyura ku nyungu ya 24%”.

Yanabibwiye abayobozi bo mu turere n’imirenge yo mu Ntara y’amajyepfo mu nama bagiranye tariki 7/8/2019.

Aba bayobozi bavuze ko batari bazi ko aya mafaranga yahawe za sacco, ariko ko bagiye gufasha mu bukangurambaga kugira ngo akoreshwe, bityo n’imihigo biyemeje igerweho.

Jean Paul Hanganimana, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati “Icyari cyarabuze ni ubufatanye. Turaza kwicarana na za sacco hamwe na BRD, imbogamizi zihari tuzishakire umuti. Ubusanzwe abaturage bareba sacco nk’abacuruzi ariko twe tuzabereka icyo ziriya nguzanyo zizabamarira.”

Icyakora, abayobozi bo mu Ntara y’amajyepfo bavuga ko kugira ngo ubu bukangurambaga bushoboke neza, ari uko bagezwaho gahunda y’ahazagezwa amashanyarazi afatiye ku mirongo rusange n’aho atazagezwa.

Ibi ngo bizabafasha kwegera abaturage, babereka ko aho batuye nta bundi buryo bwo kugerwaho n’amashanyarazi bushoboka.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7 uhereye muri 2017 ni uko muri 2024 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zimurikisha amashanyarazi. Kugira ngo bigerweho, ni uko hari ingo 1,601,063, zingana na 48%, zizifashisha akomoka ku ngufu zisubira.

Kugeza ubu ingo 256,763 kuri ziriya 1,601,063 ni zo zamaze kugerwaho n’aya mashanyarazi. Kugira ngo 1,344,300 zisigaye zizabe zarayabonye muri 2024, bisaba ko buri mwaka agera ku ngo 268,860 .

Haracyari intambwe ndende yo guterwa kuko ariya mafaranga yagafashije mu gutuma uyu muhigo ugerwaho yifashishijwe n’ingo 492 gusa mu Rwanda hose, mu gihe cy’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka