Irebere amafoto y’umuhango wo gusoza itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 12
Ku wa kane tariki 08 Kanama 2019, i Gabiro mu Karere ka Gatsibo habaye umuhango wo gusoza icyiciro cya 12 cy’itorero Indangamirwa, rigizwe n’abanyeshuri biga muri za kaminuza zo hanze, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, abanyehsuri babaye indashyikirwa bitegura kujya kwiga muri kaminuza, ndetse n’abakozi mu bigo bya Leta babaye indashyikirwa.
Urwo rubyiruko rwari rumaze ibyumweru bitandatu rutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho bahawe ubumenyi bw’ibanze ku masomo ya gisirikare bwari bufite 65% y’amasomo yose bahawe.
Bahawe kandi amasomo ku kumenya u Rwanda no kurukunda, intambwe y’intore, gutarama no guhiga, uburyo bwo kurinda igihugu, kandi biyubakamo imbaraga z’umubiri n’umutima.
Uwo muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asaba urwo rubyiruko guharanira kugira ubumenyi bwisumbuye, bakabasha gukora ibihambaye nk’imodoka, za mudasobwa n’ibindi bikorerwa mu mahanga ya kure.
Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uko uwo muhango wagenze




























































Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|