Kuba hari Abanyarwanda badakoresha ‘.rw’ bihombya igihugu akayabo

Kuba hari Abanyarwanda badakoresha urubuga rwa akadomo rw (dot rw) mu bucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa byabo bituma igihugu gihomba akayabo k’Amadolari ahabwa abanyamahanga mu kwishyura iyi serivisi.

Ibi ni ibyagaragajwe ku wa gatatu tariki 07 Kanama 2019 ubwo Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya yatangizaga gahunda y’ubukangurambaga yitwa “Nahisemo” yo kumvisha Abanyarwanda akamaro ko gukoresha ‘akadomo rw.’

Ngo iyi gahunda izatuma Leta y’u Rwanda ikorana n’abikorera mu gutanga izi serivisi bumvikane uburyo Leta yabafasha kugira ngo batange iyi servisi ku kiguzi cyo hasi. Ikindi ni uko Leta itenganya kuganira n’ibigo binini bikorera mu Rwanda ngo bihindure bive ku gukoresha ‘akadomo com’ zijye kuri ‘akadomo rw.’

Gufunguza izina cyangwa konti y’urubuga nkoranyambaga (website) rwa akadomo rw ubu bihagaze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12, naho kuyakira kuri murandasi ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80.

Ni mu gihe umuntu wahisemo gufungura izina rya website hanze y’u Rwanda iriho akadomo com, yishyura hagati y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 18 na 20 ($18-$20) cyangwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paula Ingabire, yavuze ko kongera umubare w’abantu bakoresha akadomo rw bifite inyungu kandi bigatuma u Rwanda rurushaho kumenyakanisha ibikorerwa mu gihugu, byongere na serivisi zitangwa mu Rwanda no hanze.

Kuri ubu, mu Rwanda harabarirwa indangarubuga zirenga ibihumbi umunani. Izigera ku bihumbi bine zanditse hakoreshejwe ‘.rw’ mu gihe izisigaye zandikishije .com, .org n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka