Abahumeka imyotsi y’imodoka, iy’inganda n’ibikoni bagereranywa n’abanywi b’itabi

Impuguke mu bijyanye n’ihumana ry’umwuka hamwe n’indwara z’ubuhumekero, zirasaba abahumeka imyuka iva mu modoka, mu nganda no mu bikoni kurushaho kwirinda.

Abakora mu nganda zitumura ibintu bitandukanye, abapolisi n’abagenzi bahora batumurirwaho imyuka y’imodoka ku mihanda, hamwe n’abakora mu bikoni bitekesha inkwi n’amakara, bashyirwa mu bafite ibyago bikabije byo kwandura indwara z’ubuhumekero.

Niba waranyuze ku bihuru bihora bitumurirwaho umukungugu cyangwa umwotsi ugasanga byahinduye ibara, ngo ni nako ibihaha by’umuntu unywa itabi cyangwa uhora ahumeka umwuka uhumanye bimera.

Modeste Mugabo ukorera Ikigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije(REMA), atanga urundi rugero rw’inzu icanwamo inkwi, aho kwiyegeranya k’umwotsi hejuru y’iziko gutinda kukarema icyitwa umurayi.

Agira ati"Mu bihaha by’umuntu uhumeka umwuka uhumanye naho ni ko haba hameze, muri make nawe aba yarahindutse nk’umunywi w’itabi".

"Muri iki gihe cy’impeshyi bwo abantu bakwiriye kurushaho kwirinda kuko uretse ibyuka bituruka mu nganda, mu modoka no mu bikoni, hari ubwiyongere bw’imyuka y’ibintu biyazwa n’izuba, imikungugu hamwe n’itumurwa n’umuyaga".

Muganga mu bitaro bya Byumba, Dr Marcellin Musabende akomeza asobanura ko imyuka ihumanye iteza umurwayi wa asma guhita aremba, ariko ko mu gihe kirekire iyo myuka iteza abantu kanseri z’uburyo butandukanye.

Izi mpuguke zikangurira abantu kwihutira gushaka udupfukamunwa mu gihe bari ahantu hatari umwuka uyunguruye, ndetse no kwihutira kuhava bakajya kuruhukira mu gace karimo ibiti byinshi.

Abapolisi n'abandi bantu bose bakorera ahantu hari umwuka uhumanye basabwa kwambara udupfukamunwa
Abapolisi n’abandi bantu bose bakorera ahantu hari umwuka uhumanye basabwa kwambara udupfukamunwa

Mugabo akomeza agira ati"Mu Kiyovu cya Nyarugenge, bitewe n’uko hari ibiti byinshi cyane, ni urugero rw’ahantu hafite umwuka uyunguruye, bituma abahatuye nabo bagira ubuzima bwiza".

Ikigo REMA gikomeza gikangurira abantu gutera ibiti byinshi aho batuye, mu rwego rwo kwifasha guhumeka umwuka mwiza no kuzagira icyizere cyo kubaho imyaka myinshi.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko imodoka zirekura imyuka ihumanya kuri ubu zifatwa, ba nyirazo bagategekwa kuzijyana muri garaje kabone b’ubwo zaba zifite icyemezo cya "controle technique" kitararangiza igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka