Kuri uyu wa Kane ikipe ya Rayon Sports yakoze ikiganiro n’itangazamakuru, aho yatangazaga gahunda y’ibikorwa biteganyijwe, uko izinjiza amafaranga, ndetse n’uko biteguye umwaka w’imikino ku mpande zose.
Bimwe mu by’ingenzi byagarutsweho na Perezida wa Rayon Sports muri iyi nama, harimo aho Rayon Sports izakura amafaranga ndetse n’icyo izakora, hagarutswe kandi ku myenda ikipe ya Rayon Sports ifite ndetse n’uburyo bwo kuyishyura.

Bimwe mu by’ingenzi byavugiwe mu nama
Rayon Sports izakoresha Miliyari irenga ( 1, 338, 150, 000) muri saison 2019/2020.
Bagateganya kuzinjiza 1, 522, 300, 000, bakunguka agera kuri Milioni 180 Frws.
Barateganya gutangira kwishyura imyenda bafite harimo 75 millions zikaba zishyuwe Rwanda Revenue.
Barateganya gushyiraho ikigega cyo kugoboka ikipe ya Rayon Sports, aho buri gikorwa cyinjiriza Rayon hazajya hakurwaho 10% akajya muri icyo kigega (reserve obligatoire).
Gushyiraho abakozi bahembwa buri kwezi mu nzego zirimo urw’imiyoborere, icungamutungo n’izindi.
Muri uku kwezi kwa 7 Rayon Sports yinjije Milioni 57, ikibuga cy’imyitozo cyinjije 1,300,000.
Bus yarafatiriwe kubera ibirarane bya 16M, aho buri kwezi hishyurwa Milioni 4.
Ikibazo cya bus Perezida wa Rayon Sports yavuze ko mu masaha 24 baba bamaze kubona igisubizo.
Hagiye gushyirwaho Ifishi ngenzuramyitwarire ya buri mukinnyi kugira ngo buri kwezi bajye bareba uko bitwaye.
Abatoza bagomba gushyiraho gahunda y’icyumweru ikajya igezwa ku buyobozi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|