#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba

Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Yasipi Kasmir Uwihirwe, ni umwe mu bagize Indangamirwa icyiciro cya 12 baturuka mu bihugu 23, basoje amasomo ku gukunda igihugu ndetse n’amateka yacyo no kukirwanira.

Yasipi Casmir n'abo yari ayoboye bereka umukuru w'igihugu uko bategura urugamba
Yasipi Casmir n’abo yari ayoboye bereka umukuru w’igihugu uko bategura urugamba

Ubwo bamwe mu basoje aya masomo berekanaga ibyo bize, mu bijyanye no gutegura urugamba, Yasipi Kasmir Uwihirwe, yagaragaye asobanurira abayobozi bayobowe n’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda uburyo bategura urugamba neza ku ikarita, uburyo basubizayo umwanzi, uko bakwitwara igihe baba batunguwe n’ibindi.

Yasipi Kasmir wari wahawe ipeti rya Lieutenant wambaye umwambaro wa gisirikare, inkweto za bote, ingofero y’urumbaga ndetse n’imbunda nini, hamwe n’inkoni mu ntoki, yatangiye asaba abagize itsinda yari ayoboye kwibwira abayobozi.

Nyuma yo gusobanurira abayobozi agace bategura guhanganiramo n’umwanzi, n’uko bazagenda bitwara kuri buri musozi mu bihe bitandukanye, yasabye abasirikare batandatu yari ayoboye kwakira amabwiriza y’uko bagomba kwitwara ku rugamba.

Ubwo Yasipi Casmir yari mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda 2019, birangira yegukanye umwanya wa Kabiri
Ubwo Yasipi Casmir yari mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019, birangira yegukanye umwanya wa Kabiri

Nyuma y’aya mabwiriza, abasirikare bagiye ku rugamba, bahangana n’umwanzi mu buryo busa neza n’uko urugamba rugenda, ndetse baranarutsinda.

Urubyiruko ruturuka mu bihugu 23, barangije amashuri yisumbuye.

Itorero indangamirwa ryatangiye muri 2008, aho abana b’Abanyarwanda batuye mu mahanga bazaga mu biruhuko bagahabwa inyigisho ku ndangagaciro zitandukanye za Kinyarwanda, kugira ngo nibasubirayo, bazabwire abo basanze ibyiza by’u Rwanda.

Muri 2016, nibwo abarangije amashuri yisumbuye haba abo mu Rwanda n’abo hanze batangiye guhurizwa hamwe mu itorero Indangamirwa.

Abasoje amasomo uyu mwaka, harimo abagera kuri 363 barangije amashuri yisumbuye, urubyiruko 48 rw’indashyikirwa ruyobora abandi, batanu bagarutse gutozwa, hari kandi 80 b’abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga, 69 bo mu nzego za Leta n’ibigo bitandukanye, 55 b’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Abaturuka mu Rwanda barabarirwa ku ijanisha rya 81.18%.

Aba bari basoje itorero kandi, bashyizwe mu byiciro bibiri aribyo icy’abafite hagati y’imyaka 24 na 35, cyiswe indahangarwa.
Hari kandi abafite imyaka iri hagati ya 18 na 23 biswe indirira.

Abaturutse hanze biyandikishije bageraga kuri 124, ariko abitabiriye ni 78 baturutse mu bihugu 23, birimo USA, Canada, India, Kenya, Belgium, UAE, Uganda n’ibindi.

Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Nyampinga w'u Rwanda 2019
Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2019
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza cyane kuba buri munyarwana wese cyangwa numunyarwanda kazi akwiye kumenyako u Rwanda rutera rudaterwa Kandi ntawukwiye kugira ubwoba

Bwijenkoziki maxime yanditse ku itariki ya: 10-08-2019  →  Musubize

Hahaha ni byiza. Nizere ko yumvise isasu atayabangira ingata ahubwo yashikama akaruyobora koko!!

Musirikare yanditse ku itariki ya: 9-08-2019  →  Musubize

yeah, urwanda rurahirwa rifite umuyobozi mwiza ndetse unatinyitse bituma ntawahirahira adushotora

I love him so much

niyitegeka guwrschom yanditse ku itariki ya: 8-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka