
Kate Bashabe uri mu rugendo mu Bwongereza, yifotoreje mu iduka ry’imyenda y’ikipe ya Liverpool yandika kuri Instagram ye ko arimo agura umwenda aza kwambara ubwo aba areba umukino wa Liverpool na Norwich ubera Unfiled ku kibuga cya Liverpool.
Mu nteruro ngufiya yanditse munsi y’ifoto yifotoje agura umupira w’ikipe, yagize ati “Guhahira umukino wa nijoro, Ikipe y’umutuku mureke ndebe ibiganza byanyu”.

Mu masaha yari yabanje, Kate Bashabe yari yashyize hanze ifoto yicaye muri restaurant yo mu mujyi wa Liverpool, asa n’uri kwiruhukira.
Umukino Kate Bashabe ashaka kureba, ni umukino wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza uhuza Liverpool na Norwich, ukaba ari umukino witezweho kurebwa n’abakunzi benshi mu Bwongereza ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi mu bakunda Liverpool.
Nyuma yo kugura umwambaro w’iyo kipe, Kate Bashabe yagaragaye ari ku kibuga umukino wabereyeho yambaye umupira wa Liverpool ndetse afana cyane iyo kipe.
Ni umukino warangiye utanze ibyishimo ku bafana ba Liverpool kuko yabashije gutsinda Norwich City ibitego bine kuri kimwe (4-1).
View this post on InstagramReds for life💃🏽💃🏽 #lfc#liverpoolfc
A post shared by Kate Bashabe (@katepyt) on
National Football League
Ohereza igitekerezo
|