Muri INES-Ruhengeri hatangiye amahugurwa mpuzamahanga ku guhanga imirimo

Abanyeshuri 30 baturutse muri Kaminuza zinyuranye zo hirya no hino ku isi bahuriye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, aho baje kungurana ibitekerezo basangira ubunararibonye muri gahunda yo gutegura imishinga ijyanye no guhanga imirimo.

Abanyeshuri 30 bitabiriye amahugurwa ya Summer School
Abanyeshuri 30 bitabiriye amahugurwa ya Summer School

Ayo mahugurwa yiswe Summer School, yatangijwe ku wa kabiri tariki 06 Kanama 2019 yitabirwa n’abanyeshuri 30 baturutse muri Kaminuza zihuriye mu mushinga ufasha guteza imbere guhanga umurimo mu mashuri makuru na za Kaminuza witwa AGEA (African Germany Entrepreneurship Academy).

Muri izo Kaminuza zihuriye muri uwo mushinga harimo Kaminuza ya Leipzig yo mu Budage na Kwame Nkrumah University of Science and Technology yo muri Ghana na Kaminuza n’amashuri makuru 12 yo mu Rwanda, aho bagiye kumara iminsi 12 nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri.

Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Ati “Ni abanyeshuri 30 bo mu Budage, mu Rwanda no muri Ghana. Hari abaturutse mu mashuri 12 yo mu Rwanda, tutibagiwe n’irindi shuri ryo muri Tanzaniya n’iryo muri Congo mu rwego rw’aka karere duherereyemo.

Andi yaturutse muri Ghana no mu Budage, aho bagiye kumara iminsi 12 bitoza banahugurirwa gukora imishinga yo kwihangira imirimo.

Padiri Hagenimana avuga ko abo banyeshuri batoranyijwe hagendewe ku mishinga bakoze nyuma y’uko ihize indi mu marushanwa y’ijonjora.

Avuga ko guhura ari kimwe mu bizabafasha kungurana ibitekerezo no kujya inama ku birebana no gukora imishinga ari na ko barushaho kumenyana biyongerera ubumenyi mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ikibazo cyo kubura akazi cyugarije ibihugu binyuranye ku isi.

Abitabiriye ayo mahugurwa baturutse mu mahanga bavuga ko bishimiye ikirere cyo mu Rwanda
Abitabiriye ayo mahugurwa baturutse mu mahanga bavuga ko bishimiye ikirere cyo mu Rwanda

Abanyeshuri bitabiriye ayo mahugurwa barashimira Leta y’u Rwanda yabateguriye ayo mahugurwa, aho bagiye kungurana ibitekerezo barushaho gusangira ubunararibonye bw’ibihugu binyuranye.

Shukurumungu Jean de Dieu wiga muri IPRC-Musanze agira ati “Turashimira Leta y’u Rwanda yateguye ibikorwa nk’ibi. Iyo uje ugahura n’umuntu uturutse mu Budage no muri Ghana hari byinshi twunguka. Ninza ngafata ibitekerezo byo muri ibyo bihugu byateye imbere, nkongeraho ibyo nsanganywe mu gihugu bituma iterambere ry’u Rwanda rizamuka.

Akomeza agira ati “Hari abo twaganiriye bo mu Budage bambwira ko mu Rwanda hari umuco w’amatafari ahiye, bambwira ko hari ubundi buryo bwo gukora itafari buhendutse butandukanye n’ubwo basanze mu Rwanda. Murumva ko ubwo bumenyi bwabo na bwo bukenewe”.

Ayo mahugurwa yatangijwe ku wa kabiri tariki 6 Kanama 2019 azaba mu gihe cy'iminsi 12
Ayo mahugurwa yatangijwe ku wa kabiri tariki 6 Kanama 2019 azaba mu gihe cy’iminsi 12

Umukobwa waturutse mu gihugu cya Ghana wiga mu mwaka wa kabiri muri Kwame Nkrumah University of Science and Technology, yavuze ko uburyo yabonye isuku mu mijyi y’u Rwanda n’uburyo batunganya amafunguro ari bimwe mu byamukoze ku mutima ku buryo ashobora no kuba yabikoramo imishinga yo kwihangira imirimo ubwo azaba asubiye iwabo.

Muhongerwa Benigne wiga muri INES-Ruhengeri wakoze umushinga w’ikarita ifasha abanyeshuri kuriha Minerivari no kubika amakuru yabo yose ajyanye n’ishuri, avuga ko agiye kunguka ubumenyi ngiro buzamufasha kwagura umushinga we akarushaho kuwubyaza inyungu.

Avuga ko ayo mahugurwa azabafasha no gukora imishinga myinshi ihangana mu ruhando mpuzamahanga aho bamaze kubona ko ubumenyi butangwa mu mashuri yo mu Rwanda bufite ireme.

Ati “Turashaka ko imishinga yacu ikomeza guhangana mu ruhando mpuzamahanga. Igihugu cyitwizere ibyo dukora nta kinyuranyo tubona kuri bagenzi bacu baturuka mu mahanga. Ubu biragaragara ko tudatewe ubwoba n’abanyeshuri bo mu Budage n’abo muri Ghana, kuko byagaragaye ko imishinga yacu yagiye ihiga iyabo. Icyo tugiye gukora ni ugusangira ubumenyi bwo mu bihugu binyuranye”.

Robert Meyer, Umuhuzabikorwa w'umushinga AGEA mu gihugu cy'u Budage na we yaje mu Rwanda aturutse muri Leipzig University
Robert Meyer, Umuhuzabikorwa w’umushinga AGEA mu gihugu cy’u Budage na we yaje mu Rwanda aturutse muri Leipzig University

Robert Meyer, Umuhuzabikorwa w’Umushinga AGEA mu gihugu cy’u Budage, waturutse muri kaminuza ya Leipzig, yavuze ko amahugurwa ya Summer School, ari kimwe mu bigiye gufasha abanyeshuri kuzamura ubumenyi mu gukora imishinga inoze kandi y’ingirakamaro ku bihugu by’abo no ku isi muri rusange.

Avuga ko ubwo bumenyi bugiye kwiyongera ku bwatangiwe muri Summer School yabereye mu Budage n’iyabereye muri Ghana.

Ayo mahugurwa ngo ni kimwe mu bigiye gufasha intara y’amajyaruguru mu guhindura imyumvire y’abadashaka gukora bitwaza ko imirimo yabuze nk’uko bivugwa na Karake Ferdinand, Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Karake Ferdinand wari uhagararie ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru
Karake Ferdinand wari uhagararie ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru

Agira ati “Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, aya mahugurwa ni ay’agaciro gakomeye kuko iyo abanyeshuri bo mu bihugu binyuranye bahuye bahana ubumenyi, ni agaciro gakomeye kuko dufite urubyiruko rwinshi rudafite akazi.”

Yongeyeho ati “Ni yo mpamvu iyo tubona urubyiruko rufite inyota yo gukora imishinga tubifata nk’iby’agaciro. Leta yabashyiriyeho uburyo buborohereza, ishinga ibigo by’imari binyuranye. Guhanga akazi bizabafasha guhindura imyumvire ya bamwe badashaka gukora, mube urumuri rw’abaturage babarebereho”.

Muri ayo mahugurwa abereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, itsinda rimwe rizahugurirwa i Kigali, mu gihe irindi tsinda rizahugurirwa muri INES-Ruhengeri aho mu gusoza ayo mahugurwa hazaba amarushanwa hakazahembwa imishinga 10 izaba yahize indi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

INES rwose Ndabona ishishikajwe no kuzamura ubushobozi bw’abana b’u Rwanda. Nibyiza ko gahunda yo guteza imbere entrepreneurship ibigo bitandukanye biyigira inshingano kuko bizagabanya ubushomeri murubyiruko.

Obed yanditse ku itariki ya: 8-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka