Abayobozi bahitiramo abantu uko bazacunga umutungo bakwiye amahugurwa

Hari abitegura kurushinga bajya ku mwanditsi w’irangamimerere ngo bamugaragarize uko bifuza kuzacunga umutungo wabo, ngo ugasanga hari ubwo abahitiramo ntibibashimishe kuko amahitamo ari ayabo.

Amategeko ateganya uburyo butatu bwo gusezerana ibirebana n'imicungire y'umutungo, abasezerana bakihitiramo bumwe
Amategeko ateganya uburyo butatu bwo gusezerana ibirebana n’imicungire y’umutungo, abasezerana bakihitiramo bumwe

Ubusanzwe iyo abifuza kurushinga bagiye ku mwanditsi w’irangamimerere, abagaragariza uburyo butatu bwo gucunga umutungo w’abashakanye bwemewe n’amategeko ari bwo ‘ivangamutungo risesuye, ivangamutungo w’umuhahano n’ivanguramutungo risesuye’ bityo bakihitiramo ububanogeye, usibye ko akenshi bagerayo babyumvikanyeho mbere.

Icyakora hari bamwe mu bajya gusaba iyo serivisi bemeza ko bagerayo bagashishikarizwa guhitamo bumwe muri ubwo buryo, rimwe na rimwe bagasanga bidahura n’amahitamo yabo nk’uko uyu muturage wo mu karere ka Gicumbi abivuga.

Agira ati “Hari ba gitifu hano bahitiramo abantu uburyo bwo gusezerana, ndavuga uko bazacunga umutungo wabo. Ugasanga babahatiramo gusezerana ivangamutungo, ndetse hari ubwo bananga kubasezeranya iyo atari ubwo buryo bahisemo, ndabanenga kuko ibyo bakora atari byo”.

Undi ati “Mfite urugero rw’inshuti yanjye yagiye gusezerana n’umugabo we mu murenge nanjye nabaherekeje, bari bumvikanye gusezerana ivanguramutungo. Twatangajwe n’uko umwanditsi w’irangamimerere amaze kumva icyifuzo cyabo yabasubirishijemo inshuro nyinshi, ababaza niba babitekerejeho neza”.

“Numva ko we yagombaga kubasobanurira itandukaniro ry’uburyo bwemewe bagahitamo uko babishaka. Si ngombwa ko abantu bahatirwa ivangamutungo risesuye kuko atari ryo rituma ingo zitazamo amakimbirane, cyane ko iyo basezeranye ivangamutungo batabyiyumvamo hari ubwo umwe muri bo agira ibyo ahisha mugenzi we”.

Angelique Umulisa wo muri Pro-Femmes Twese Hamwe, we avuga ko abanditsi b’irangamimerere bakora gutyo bakwiye amahugurwa.

Ati “Uko bigaragara ni uko hari bamwe baba bazi amategeko ariko batazi uko ashyirwa mu bikorwa, ndabona bakwiye amahugurwa kugira ngo bakore uko ibintu bigomba gukorwa, bareke abaturage bihitiremo. Hari abashyiramo amarangamutima, abagendera ku myemerere ndetse n’abadaha agaciro ihame ry’uburinganire, bahugurwe byaba byiza”.

Hari abandi bavuga ahanini ko ba gitifu b’imirenge ngo iyo basezeranya abantu bababwira ko ivangamutungo risesuye ari ryo rituma abana batagira ibibazo ndetse ngo bakaribashishikariza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro, Alphonsine Murebwayire, avuga ko batajya bahitiramo abaje gusezerana kuko uburyo bwose uko ari butatu bwemewe n’amategeko.

Ati “Twebwe tubereka uko itegeko riteye ubundi bakihitiramo uko babyifuza. Ibyo dushinzwe ni ukubasobanurira ariko icyemezo ni icyabo, habaye hari ubahatira guhitamo ibitandukanye n’ibyo bifuza kwaba ari ukubabangamira”.

Umunyamategeko Me Elie Nizeyimana, impuguke mu by’imbonezamubano, avuga ko guhitiramo abaturage atari byo, cyane ko baba banafite uburenganzira bwo guhindura amasezerano igihe babishatse.

Ati “Twumvise ko hari imirenge imwe ihatira abantu gusezerana ivangamutungo, ni ibintu bibabaje. Icyo umwanditsi w’irangamimere ashinzwe ni ugusobanurira abamugana icyo itegeko rivuga, ikindi ni uko ariya masezerano basinya bataba bayabohewemo burundu”.

“Abantu bashobora gusezerana uno munsi ivangamutungo risesuye ariko nka nyuma y’ukwezi bakabihindura, bagahitamo ivangamutungo muhahano cyangwa ivanguramutungo risesuye. Icyo gihe bajya mu rukiko bagatanga ikirego kijyanye n’icyo bifuza, igihe cyagera bigahinduka byemewe n’amategeko”.

Murebwayire yabwiye Kigali Today ko hari abashakanye basigaye bagaruka bazanywe no gusobanuza uko bahindura amasezerano ya mbere ndetse bakanabikora, gusa ngo ni bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka