Vivendi ifite Canal+ yeguriwe gutunganya umudugudu w’umuco wa Rebero

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko cyamaze gusinya amasezerano n’Ikigo cyo mu Bufaransa ‘Vivendi Group’ gisanzwe kibarizwamo Canal +, yo kubaka no kubyaza umusaruro umudugudu w’umuco ‘Kigali Cultural Village (KCV)’, uherereye ku I Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Muri ayo masezerano azamara imyaka 20, Vivendi ikazashora miliyoni 40 z’amadorari ya Amerika mu bikorwa byo kubyaza umusaruro ikigo gishamikiye kuri Kigali Cultural Village (KCV) giherereye ku I Rebero.

Vivendi Group, ni ikigo cyo mu Bufaransa gishamikiye ku kitwa ‘Boloré Holdings’, ikigo gikora ibijyanye n’umuco, itangazamakuru n’imyidagaduro.

Ku rubuga rwa Twitter, RDB yatangaje ko icyemezo cyo gushora imari mu Rwanda, Vivendi yakigize nyuma y’uko umuyobozi wa Boloré Holdings Cyrille Bolloré yasuye u Rwanda muri Mutarama 2018.

Mu nama yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB icyo gihe, baganiriye ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, harimo n’ubukerarugendo.

Vivendi izashora hagati ya miliyoni eshatu n’enye z’amadorari mu cyiciro cya mbere, kizarangira mu mezi atandatu hubatswe inyubako yo kwerekaniramo sinema yakira abantu 300 bicaye neza, hubatswe ahazajya habera ibitaramo hashobora kwakira abantu ibihumbi 15, ndetse hanatunganywe aho abantu bashobora gufatira amafunguro n’aho abana bazajya bakinira imikino.

Icyo kigo kandi kizaba gifite ubushobozi bwo kwerekana sinema 19 mu cyumweru, ibitaramo bizajya biba imbona nkubone (live), amaserukiramuco y’umuco n’ubuhanzi, inama ndetse n’imyiherero.

Igice cya kabiri cy’uyu mushinga kizaba kigizwe n’aho bafatira amajwi hagezweho (recording studios), ahakinirwa imikino ikinirwa kuri interineti, ibibuga by’abana, aho banywera n’aho barira (bars and restaurents), ndetse n’uruganda rwa Canal.

Urwo ruganda rwa Canal ni ahazajya hafatirwa amashusho ya televisiyo, cinema, n’ahafatirwa amajwi ku buryo bugezweho, hakazafasha cyane Abanyarwanda bafite impano n’abanyeshuri bashaka kwimenyereza umwuga wa sinema.

Avuga kuri ayo masezerano, Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yagize ati “RDB ihaye ikaze umushoramari mushya, nk’uko dushaka guteza imbere ubukerarugendo bwacu, kuburyo nibura buzaba bwinjiza miliyoni 800 z’amadorari ya Amerika muri 2024.

Iri shoramari ni indi ntambwe itewe mu kwakira inama n’ibindi bikorwa leta yiyemeje gushyiramo imbaraga, kandi bikaba bigenda bitera imbere uko umwaka utashye.

Muri uru rugo, Abanyarwanda benshi bazabonamo akazi, kandi urubyiruko ruzahungukira ubumenyi mu buhanzi bashoboraga kuzajya gukura mu bindi bihugu”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko iki gikorwa ari cyo cya mbere Vivendi ishoyemo imari muri afurika y’Uburasirazuba.

Ati “Ntewe ishema n’uko u Rwanda rugiye kuba icyitegererezo muri sinema n’imyidagaduro muri aka karere, mu myaka mikeya iri imbere tukazaba twohereza hanze impano mu ruganda rw’umuco”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka