Menya ubunararibonye bwa muzika Ishimwe Clement yakuye muri USA

Ishimwe Clement, umuyobozi w’inzu ya Kinamusic itunganya umuziki, aherutse muri Leta Zunze Ubumwe bw’ Amerika (USA) mu nama yitwaga ASPEN IDEAS FESTIVAL, bituma agira amahirwe yo kubonana n’abantu batandukanye bakora umuziki na filimi bamusangiza ubunararibonye bwabo mu ruganda rw’umuziki w’abanyemerika.

Ishimwe Clement, umugabo wa Butera Knowless
Ishimwe Clement, umugabo wa Butera Knowless

Kwitabira iyi nama ya ASPEN ubwabyo kuri Clement, abifata nk’amahirwe adasanzwe kuko byatumye yitabira ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byatanzwe n’uwashinze urubuga rwa facebook Mark Zuckerberg, kimwe n’umunyamuziki Lonnie Corant Shuka Rashid uzwi nka Common muri Amerika.

Uretse ibi, Ishimwe Clement avuga ko nyuma y’iyi nama yagize amahirwe yo kuzenguruka zimwe mu nzu zitunganyirizwamo umuziki, zirimo nk’inzu y’umuhanzi Rob Drabkin, atemberera ahabera ibitaramo bikomeye, asura inzu z’amateka z’umuziki n’imbuga yakirirwamo ibitaramo bishimisha ibihumbi by’abantu.

Yanitabiriye ibitaramo bitegurwa na Chuck Morris umwe mu bateza imbere umuziki muri Amerika, anasura abantu batandukanye bafite aho bahurira n’umuziki na filme.

Muri byinshi yahabonye, Ishimwe avuga ko yasanze umuziki wa Amerika ari uruganda rwafashe igihe cyo kubakwa kandi rugategurwa imyaka myinshi, kuburyo asanga abanyamuziki bo mu Rwanda bakwiye gufata igihe kinini cyo kubaka umuziki wabo nk’uko ahandi byagenze.

Yaduhaye urugero rw’ukuntu ibitaramo yitabiriye bitegurwa na Chuck Morris, usanga itsinda rimwe ririmba Rock rishobora gukora ibitaramo bitatu mu minsi itatu ikurikirana, nyamara buri munsi hakitabira abarenga ibihumbi 40 itsinda ririmba ritahindutse. Avuga ko ubwinshi bw’abantu bujyana n’igiciro cy’itike yo kwinjira, kuko itike ya macye iba igura ama dollari 80, wagereranya n’ibihumbi birenga 70 mu Rwanda.

Aganira natwe yaragize ati “Nk’ahantu nagiye mu gitaramo muri Red Rocks, itike ya nyuma ya macye ni ama dollars 80 kandi usanga hakubise huzuye. Jyewe mpajya, nahasanze itsinda rya Rock rizakubita iminsi itatu, ariko abantu barenga ibihumbi 40 barazaga umunsi wa mbere, bugacye bakagaruka n’ubundi ugasanga haruzuye kandi abaririmba ari bamwe. Byanyeretse ko umuziki wa hariya bawuteguye igihe kirekire kandi barihangana barawubaka”.

Umuyobozi wa Kinamusic anavuga ko yashimishijwe no kugera muri Amerika agasanga indirimbo “Here to Stay” yakoreye umunyamerika Michael Franti afatanyije n’umugande Navio irakunzwe kuko ngo aba bombi barimo banayiririmba mu bitaramo byazengurukaga imigi imwe n’imwe muri Amerika.

Ishimwe Clement nk’umushoramari, avuga ko yigiye cyane kubyo yabonye mu muziki w’igihugu nka Amerika cyateye imbere, ariko anavuga ko yungutse inshuti z’abashoramari ba muzika ndetse n’abahanzi bari ku rundi rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka