Perezida Kagame yigishije Ikinyarwanda abagize Indangamirwa

Ubwo urubyiruko rurenga 600 rwasozaga itorero Indangamirwa rya 12 kuri uyu wa kane tariki 08 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye uru rubyiruko kwiga Ikinyarwanda kuko ari imwe mu nkingi z’Umuco Nyarwanda.

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kutagoreka Ikinyarwanda nk’uko bamwe babikora, bitwaje ko ari ibigezweho.

Perezida Kagame yagize ati “Twige ikinyarwanda, kuko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco. Mpereza, ntabwo ari mereza, umuntu ntabwo ari umunu”.

Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga Ntu. Gushya, ikintu gishya. Ntabwo ari ugusha. Sha ni s h a ... shya ni s h y a...Yego. Ntabwo ari ego. Oya ntabwo ari Hoya.”

Perezida Kagame yasabye abakoresha iyi mvugo bamwe bita iy’abahanzi ko nibabishaka bajya babikorera aho bikwiye ariko mu bihe bisanzwe ‘tuvuge ikinyarwanda’.

Perezida Kagame yasabye kandi uru rubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyarwo, bakoresheje ubumenyi biga mu mashuri.

Yibukije abarangije aya mahugurwa ko igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, abasaba kumenya neza gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda ari yo Made in Rwanda, bityo bagatekereza uburyo n’ibikoresho bikomeye bishobora kuba byakorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Twese uko twaje hano twaje mu mamodoka... nkibaza ngo imodoka ikorerwa he? Ariko kuki itakorerwa mu Rwanda, kuki tugendera mu modoka zikorerwa ahandi gusa? ... Ariko se twe tuzikoze tukazigurisha ahandi si byo bifite inyungu? Si byo bifite inyungu?”

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kutagarukira ku gukora ibyoroshye nk’imigati. Ati “Gukora umugati na byo birimo ubumenyi ariko ubigereranyije gukora umugati no gukora imodoka ubumenyi buratandukanye cyane.”

Yavuze kandi ko uretse n’imodoka, abantu bakwiye no gutekereza no ku bigezweho nka telefone.

Ati “Aya matelefone mwese muba mufite y’ibitangaza akanabatwara amafaranga menshi cyane nka iPhone, Samsung, Blackberry... iyo uyifite uyikoresha, igikurikiraho ujye wibaza uti iyi telefone ikorerwa he? Ikorwa ite? Irimo iki? Kuki igezweho? Kuki ifite ingufu muri yo?”

Yibukije ko amashuri biga abemerera kuba batekereza ibi bintu, cyane ko bisaba ubumenyi kandi bakaba babufite. Ati “Ese byakorwa n’abandi gusa twe bikaducika? Si cyo mugira mu mashuri se? ugashingira ku bumenyi ugakora ibyo ukwiye gukora.”

Itorero indangamirwa icyiciro cya 12 ryatangiye tariki 24 Kamena 2019, risozwa tariki 08 Kanama 2019, rikaba rigizwe n’urubyiruko ruturuka mu bihugu 23.

Itorero indangamirwa ryatangiye muri 2008, aho abana bazaga mu biruhuko bagahabwa inyigisho z’indangagaciro zitandukanye, kugira ngo nibasubirayo, bazababwire abo basize ibyiza by’u Rwanda.

Mu 2016, nibwo abarangije amashuri yisumbuye haba abo mu Rwanda n’abo hanze bahurijwe hamwe.

Muri urwo rubyiruko harimo abagera kuri 363 barangije amashuri yisumbuye, 48 rw’indashyikirwa ruyobora abandi, 5 bagarutse gutozwa, abandi 80 b’abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga, 69 bo mu nzego za Leta n’ibigo bitandukanye 55 abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Bose hamwe abaturuka mu Rwanda ni 81.18%.

Bimwe mu bihugu byaturutsemo aba bana, harimo, USA, Canada, India, Kenya, Belgium, UAE, Uganda 12%.

Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard, yasabye uru rubyiruko gukomera ku murage wa Gihanga, umurage wa Benimana, Abadahemuka, Abadaheranwa, bigira ku mage yagwiriye u Rwanda, bakamenya u Rwanda kandi bakarukunda.

Bamporiki yagize ati “Nta ndangamirwa y’indangazi kirazira... kuba hari igihe tutari duhari ni ikimenyetso ndakuka cy’uko hari igihe tuzaba tudahari. Mukorere u Rwanda nk’abahari.”

Minisitiri w’Ingabo Maj General Albert Murasira, yavuze ko abagera kuri 698 ari bo basoje itorero indangamirwa, aho bigishijwe ubumenyi bw’ibanze ku bya gisirikare kuko 65% by’ibyo batojwe ari byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka