Kaminuza ya Indiana muri USA igiye kujya yigisha Ikinyarwanda

Guhera mukwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka wa 2019 kaminuza ya Indiana muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA), igiye gutangira kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda mu rwego rwo gufasha abana b’Abanyarwanda bavukirayo kumenya ururimi rw’igihugu bakomokamo.

Nkuko umwe mu Banyarwanda batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika witwa John Musine abitangarije televiziyo y’u Rwanda, ngo iyi gahunda inagamije gufasha Abanyamerika baza gukorera mu Rwanda kumenya neza ururimo rw’igihugu bazakoreramo.

Yagize ati “iyi gahunda yo kwiga Ikinyarwanda izatangira mu kwezi kwa kenda. Hashize imyaka 10 abana bo muri Indiana University basura u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, nko kwigisha abana gusoma mu Kinigi, hamwe no kurebera hamwe uko bajya bateza imbere gahunda ya visit Rwanda n’urwego rw’ubukerarugendo.”

Akomeza avuga ko buri mwaka bohereza abanyeshuri hafi 100, bikaba byaratumye iyi kaminuza ifata umwanzuro wo kwigisha Ikinyarwanda muri kaminuza yabo.

Ati “Ibi bizafasha Abanyamerika baza gukorera mu Rwanda, nk’abashora imari. Bizanafasha kandi abana b’Abanyarwanda bavukiye muri Amerika batazi Ikinyarwanda kuba bajya kwiga muri iyo gahunda y’Ikinyarwanda muri kaminuza ya Indiana.”

Uyu munyarwanda akomeza avuga ko iyi ari inkuru ibashimishije, cyane ko hari abanyarwanda benshi bavukiye muri Amerika, bafite inyota yo kwiga Ikinyarwanda, cyane ko ururimi ari rwo ruba ruhishe cyane umuco w’igihugu.

Ati “Nk’uyoboye umuryango w’Abanyarwanda batuye aha naganiriye na Kaminuza ya Indiana. Mu minsi mike tuzasinya amasezerano y’imikoranire, tureba uburyo iyi kaminuza yarebera hamwe ukuntu abana b’Abanyarwanda batazi Ikinyarwanda bavukiye mu mahanga babaha uburyo bwo kuba bakwiga muri iyi gahunda y’Ikinyarwanda.”

Kaminuza ya Indiana ni imwe mu zikomeye muri Amerika cyane cyane mu bijyanye n’ubushakashatsi. Ubusanzwe bigisha indimi z’amahanga nk’Igishinwa. Ibi rero bikazatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyir’amahirwe yamenya byose ururimi n’umuco Nyarwanda bihatse. Ikibazo ni uko n’abana bacu banigwa bwangu n’iz’ahandi urwa gakondo rukabacika. Igitekerezo cyo kwigisha abantu b’ishyanga Ikinyarwana gisigiye icy’abandi barwanira kubaka Urwanda imbere no gusagasira ubusugire n’ubwamamare bwarwo mu ruhando rw’amahanga. Utashyigikira icyo gitekerezo yaba se atari bangamwabo ak’abajiginwa twungutse amahoteri, ibibuga by’indege, inyubako mbonera, imihanda, n’ibindi bikorwa ntangarugero bitsura amajyambere! Nimukomereze aho munatubwirire uw’ikirenga Paul Kagame, muti "guma kandi ukomeze uganze imbere ni heza". Twanze guca bucece imbere y’imigambi isenya, cyane cyane iyibasira umuco n’ibikorwa biteza igihugu cyacu imbere. Ikambere nimukomeze mubakangurire kumenya indimi z’ahandi n’abari ahandi bagandukire guhacengeza Ikinyarwanda n’umuco gihatse, bityo abahakana iby’iterambere ry’u Rwanda bibure amarekero. Mubareke bumire ku mwite inka yarariwe kera, dukomeze urugendo inyuma n’impande za ba Ndongozi iwacu. Komera Rwanda n’Ikinyarwanda, ganza i Rwanda wande ishyanga, uturuke Amerika, ukube Uburayi, Aziya yose uyigarurire, uheze imfuruka z’isi yose. Niba twiga, tuvuga Igishinwa, Igifaransa,Igisipanyole, Ikidage n’igiholande by’iyo gihera tukabigereka ku Cyongereza, no ku Giswahili n’izo zose z’aho impande, kuki iyo handi byaba inzozi Ikinyarwanda kibonye intebe! Jye 100% ndabikeje, umusanzu nshobora nzawutanga

Pedro Bityo yanditse ku itariki ya: 8-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka