Perezida Kagame yerekeje i Maputo muri Mozambique

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 06 Kanama 2019 yerekeje i Maputo muri Mozambique mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kumvikanisha impande ebyiri zimaze igihe zitavuga rumwe.

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, tariki 01 Kanama 2019, yashyize umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Leta ayoboye n’ishyaka RENAMO riri ku isonga mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu.

Ayo masezerano yabaye ay’amateka kuko yashyize iherezo ku bushyamirane bwari bumaze imyaka myinshi hagati y’izo mpande zombi, ubushyamirane bwagiye buteza imvururu za hato na ho, zihitana ababarirwa muri miliyoni.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono ahitwa Gorongosa, hakaba ari na ho haherereye icyicaro gikuru cy’ingabo z’uruhande rwa RENAMO.

Izo mpande zombi, kuri uyu wa kabiri zirashyira umukono ku yandi masezerano asinyirwa i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique. Muri ayo masezerano, impande zombi ziremeranywa gutegura amatora yo ku rwego rw’igihugu azaba mu ituze no mu mutekano mu Kwakira 2019.

Amatora aheruka kuba muri icyo gihugu yaranzwe n’imvururu, ishyaka RENAMO rishinja ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi kwiba amajwi.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yerekeje muri Mozambique nyuma y’uko mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2018, Perezida Nyusi wa Mozambique yari yari yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Urwo ruzinduko rwari rwabanjirijwe n’urwo intumwa za Mozambique zagiriye mu Rwanda, icyo gihe ibihugu byombi bishyira umukono ku masezerano yerekeranye n’iby’indege, Visa, Siyansi, ikoranabuhanga, uburezi mu mashuri makuru guhugura abakora imyuga itandukanye no guteza imbere ishoramari.

Urwo ruzinduko rwa Perezida wa Mozambique n’intumwa z’icyo gihugu mu Rwanda, rwakurikiye urwo Perezida Kagame yari yagiriye muri Mozambique mu Kuboza 2016.

Icyo gihe impande z’ibihugu byombi zari zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki, umuco, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amasezerano mu bijyanye n’imiyoborere, ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka