Kenya: Umudepite yasohowe mu nteko ishinga amategeko azira kuzana umwana we mu kazi

Muri Kenya, umwe mu bahagarariye abagore yasohowe mu ngoro y’inteko ishinga amategeko nyuma y’uko aje mu kazi ari kumwe n’umwana we w’amezi atanu.

Uyu mudepite witwa Zuleika Hassan avuga ko yinjiranye umwana mu cyumba cy’inteko mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 07 Kanama 2019, nyuma y’uko ngo agize ikibazo cyamutunguye, biba ngombwa ko amujyana mu kazi.

Inkuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Daily Nation iravuga ko Christopher Omulele wari uyoboye imirimo y’inteko ishinga amategeko yahise asaba Madame Hassan guhita asohoka muri icyo cyumba avuga ko atari ahantu haberanye no kwita ku mwana we.

Ibi ntibyashimishije bamwe mu badepite bagenzi be, barimo abagabo n’abagore, basabye Zuleika Hassan kuguma muri icyo cyumba. Hakurikiyeho intonganya hagati y’abari bashyigikiye Zuleika Hassan ndetse n’abifuzaga ko asohokana umwana we.

Byabaye ngombwa ko hifashishwa ushinzwe umutekano kugira ngo Zuleika Hassan n’abamushyigikiye basohorwe mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko.

Avugana n’itangazamakuru nyuma y’ibyabereye mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, undi mudepite witwa Sophia Abdi Noor yavuze ko bibabaje ko ikintu nk’iki cyabera ahantu hashyirirwaho amategeko, akibaza uko abagore bakorera mu bindi bigo muri icyo gihugu babayeho.

Yagize ati: “ Uyu mwana afite uburenganzira. Nibadashyiraho icyumba cyagenewe kugaburira abana, tuzasaba abagore bose bafite abana bonsa, kubazana mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko, abe ari ho babikorera, kugira ngo dutange ubutumwa”.

Uyu mugore n'abari bamushyigikiye ntibumvaga impamvu bagomba gusohorwa mu nteko ishinga amategeko
Uyu mugore n’abari bamushyigikiye ntibumvaga impamvu bagomba gusohorwa mu nteko ishinga amategeko

Mu mwaka wa 2013, inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje ko hashyirwaho icyumba cyihariye mu nzu yayo, kizajya cyifashishwa n’ababyeyi bonsa, ariko kugeza ubu ntabwo cyari cyatangira gukoreshwa.

Bamwe mu badepite b’abagore bemeza ko ibi ari ukwirengagiza uburenganzira bw’abagore bonsa, kandi ko bigomba guhagarara.

Uwitwa Sarah Korere yagize ati: “Abashingamategeko bagomba kuba intangarugero. Uyu munsi natwe turavuga ko birambiranye”.

Igihugu cya Kenya ntabwo ari cyo cyonyine kitemerera abadepite b’abagore kuba bazana abana babo cyangwa se bakabonkereza mu nteko ishinga amategeko.

Nko mu gihugu cy’u Bwongereza, mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000), umudepite witwa Julia Brown yasabye uburenganzira bwo konsa umwana we ariko arabwimwa. Ndetse kugeza uyu munsi ntabwo byemewe kuzana umwana cyangwa konsa mu nzu y’inteko ishinga amategeko.

Muri Australia, mu mwaka wa 2003, umudepite witwa Kirstie Marshall yirukanywe mu nteko ishinga amategeko, mu gihe yari arimo konsa umwana we. Icyo gihe yabwiwe ko yirukanywe kubera ko yazanye umuntu utaratowe (ni ukuvuga urwo ruhinja) mu nzu y’abashingamategeko.

Gusa kuri ubu aho muri Autralia, ndetse no mu bindi bihugu nka Nouvelle Zelande, Espagne, Iceland, hari abagore benshi b’abadepite bajyana impinja zabo mu nteko ishinga amategeko, ndetse bamwe bagafata n’ijambo mu gihe barimo konsa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka