Umukobwa w’imyaka 20 yanze gutega amaboko yibera Mucoma
Dushimimana Olive akora akazi ko kotsa inyama (Mucoma) mu gasantere ko mu Nkanika gaherereye mu Kagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yiyemeje gukora ako kazi kugira ngo arebe ko imirimo abagabo bakora na we yayibasha, kugira ngo imufashe kwiteza imbere.
Dushimimana umaze amezi atandatu muri ako kazi ko kotsa inyama avuga ko yakagiyemo mu mikino, yumva ashaka kugerageza akazi kitwa ak’abagabo, ngo arebe ko na we yagashobora.
Ati “Ntakubeshye nabikoze bwa mbere ngira ngo ngerageze ko nashobora akazi numva bavuga ko ari ak’abagabo, kandi njye mbona ntakigoye kirimo.”
Akomeza avuga ko icyamutinyuye gukora uwo murimo, ari uko yabonye abishoboye, kandi mu buzima bwe yanga gutega amaboko, cyane ko yari yaragize ibyago byo kubyara akiri muto kandi yifuza ubuzima bwiza we n’umwana we.
Ati “Nkibona ko mbikoze neza bakanshima, nahise ngira igitekerezo cyo kugakora kakampemba, njye n’umwana wanjye tukabaho neza, aho kwirirwa dusabiriza, byanarimba bikanshora mu buraya.”
Dushimimana Olive akomeza avuga aho yakuye ubumenyi bwo kotsa inyama ndetse no kubaga dore ko inyama yotsa aba ari na we uba wazitunganyirije.
Ati “Nkubeshye nakubwira ngo hari ishuri nabyizemo, cyangwa uwafashe umwanya we ngo aranyigisha! Gusa mfite data wacu ukora aka kazi. Nitegerezaga rero uko abigenza, abaga, cyangwa yotsa, nkabona nanjye nabishobora.”
Kudatinya uko abantu bazamufata no kwanga agasuzuguro ni kimwe mu byatumye Dushimimana akora aka kazi n’umuhate we wose.
Abivuga mu magambo ye ati “Uko undeba uku nanga agasuzuguro! Ngitangira aka kazi, abantu benshi bazaga banca intege, bakambwira ko nta mukobwa washobora akazi k’ubumucoma, ko kazananira ngaseba, ko bazamfata nk’igishegabo, n’ibindi byinshi.”
Akomeza agaragaza imbogamizi ahura na zo muri ako kazi, n’uko abyitwaramo. Ati “Hari abaza ari ubwa mbere bambonye, bakavuga bati nta mucoma w’umukobwa! Bakigendera ariko nkabizeza ko mbokereza neza, bayirya koko bakavuga bati ‘yewe! Wa mukobwa burya azi kotsa!’”
Agaragaza kandi umusaruro akura mu kazi k’ubumucoma , aho agira ati “Aka kazi kandinze kugira uwo ntegaho amaboko mu gihe nkamazeho kuko mbere wenda naraburaraga, ariko ubu sinaburara. Ubu umwana wanjye namushyize mu ishuri ariga neza, ararya akambara neza, nkabasha kwishyura mituweli, ndetse nkanizigamira mu matsinda.”
Dushimimana Olive agira inama urubyiruko bagenzi be kudatinya ngo bumve ko hari imirimo abahungu bakora abakobwa ntibayishobore, cyangwa abakobwa bashobora abahungu bakayinanirwa. Akomeza avuga ko kandi ntawe ukwiye kumva ko yahora ateze amaboko abandi.
Ati “Ntabwo dukwiye kujya twirirwa duteze amaboko ku bandi nk’aho nta mbaraga dufite! Inama nagira urubyiruko rero, ni uko bagomba gutinyuka ntibumve ko hari imirimo ishoborwa n’umuntu runaka gusa kandi ntibakagire umurimo banena kuko akazi kose ni akazi, gapfa kuba kaguhemba.”
Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bakiriya ba Dushimimana Olive, bashimangira ubuhanga bwe, ndetse banagaragaza uko bamufata mu kazi ke.
Umwe muri abo bakiriya witwa Rukundo yagize ati “Ncyumva ngo hano bazanye mucoma w’umukobwa, numvise ntazahagaruka, kuko numvaga nta myokereze y’umukobwa! Ariko naje kumva bavuga ko yotsa neza, ndavuga nti reka nanjye nigerereyo. Nariye burusheti yokeje ahubwo nenda kwiruma iminwa!”
Naho uwitwa Betty ukora akazi ko gutanga inzoga n’inyama (umuseriveri) muri ako kabari na we ashimangira ubuhanga bwa Dushimimana nk’umuntu bakorana.
Ati “Ni uko usanze yarangije kubaga, ariko ni byo byari kugutungura kurushaho! Arabaga rwose ihene nzima igahinduka burushete! Njye nkibona ukuntu acoca umutwe byabanje ahubwo kuntera ubwoba, ariko ubu naramumenyereye.”
Arongera ati “Ni uko ahubwo ari agasantere gaciriritse, habaye nko mu mujyi cyangwa muri santere ikomeye yazavamo n’umuntu ukomeye!”
Uwo mukobwa witwa Betty bakorana akomeza avuga ko hari byinshi yigiye kuri Dushimimana Olive, aho agira ati “ Ubu nanjye maze kumenya kotsa burushete. Ikindi ni uko Dushimimana yihangana cyane kandi azi kugira intego, akanatinyuka, bimwe mu byampaye isomo.”
Isantere ya Nkanika ni imwe mu masantere abarizwa mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera. Abacuruzi benshi bayibarizwamo batunzwe n’ubucuruzi buciriritse, ubuhinzi n’ubworozi, cyane ko abenshi mu bayituyemo usanga ari kavukire y’ako gace.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mukobwa ndamukunze Kbs! Erega burya imirimo irahari, harabura guhindura imyumvire nta kindi!
hhhhhhh asigaye azi kotsa dendo nimbata ibyihene ninkoko nibya cyera ubu ntahandi dusigaye tujya.nuko abashoferi bibikamyo baziducura ark abazagira amatsiko bazahatemberere.