The Ben na Knowless ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya AFRIMMA

Abahanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Butera Knowless hamwe n’umubyinnyi ukomoka mu Rwanda Sherrie Silver ni bamwe mu bari guhatanira ibihembo bitangwa n’ikinyamakuru African Music Magazine (AFRIMMA) bya 2019.

The Ben
The Ben

The Ben ari mu kiciro kiswe Best Male East Africa, bivuze umuhanzi witwaye neza muri Afurika y’Uburasirazuba, aho ari kumwe n’abahanzi nka Diamond Platnumz w’umunya - Tanzania, Harmonize, Khaligraph wo muri Kenya, Nyanshiski nawe wo muri Kenya, Eddy Kenzo w’umunya - Uganda, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, Ali Kiba wo muri Tanzania na Rayvanny.

The Ben ubarizwa muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakunze kwigarura imitima ya benshi mu karere yifashishije indirimbo ze nka Am in love, Ndaje na Habibi.

Avugana na Kigali Today kuri uyu wa gatatu, The Ben yasabye Abanyarwanda gushyigikira Abanyarwanda bari muri iri rushanwa kugirango bazegukane ibihembo.

The Ben yagize ati “Ni amahirwe akomeye abahanzi Nyarwanda tuba tubonye ngo ibyo dukora bishimwe ku ruhando mpuzamahanga. Ni dushyigikirwa n’ab’iwacu, birashoboka cyane rwose ko twatahana ibihembo”.

Butera Knowless uhatanye n'abahanzi nka Julianna Kanyomozi muri AFRIMMA
Butera Knowless uhatanye n’abahanzi nka Julianna Kanyomozi muri AFRIMMA

Knowless Butera nawe ari mu cyiciro gikomeye cyizavamo umugore witwaye neza kurusha abandi muri Afurika y’Uburasirazuba (Best Female East Africa), icyiciro ahuriyemo na Sheebah Karungi wo muri Uganda, Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Okothee wo muri Kenya, Rema Nakamura wo muri Ugand na Julian Kanyomozi wo muri Uganda.

Umunyarwandakazi w’umubyinnyi wanegukanye MTV Award Sherrie Silver wakoranye n’abahanzi batandukanye nka Childish Gambino na Beyonce nawe ari mu bihembo AFRIMMA bya 2019.

Sherrie ari mu kiciro kimwe cy’umubyinnyi mwiza w’umunyafurika aho ari kumwe n’ababyinnyi nka Kaffy Dance Queen wo muri Nigeria, Grove wo muri Angola, La Petite Zoda wo muri Cote d’ivoire, Manuel Canza Odigie wo muri Nigeria, Bajuni wo muri Tanzania na Rabbit Crew255 wo muri Tanzania na The Team bo muri Angola.

Sherrie Silver watwaye MTV Award akora ibyo akora neza kurusha ibindi
Sherrie Silver watwaye MTV Award akora ibyo akora neza kurusha ibindi

Gutora umuhanzi wawe ukunze birakorwa buri munsi ku rubuga www.afrimma.com Mureke twitorere abahanzi bacu bazatahane ibi bihembo iwacu i Rwanda.

Ibirori byo gutanga ibihembo biteganyijwe tariki 02 Ugushyingo uyu mwaka i Dallas muri Texas, ahitwa Bomb Factory, ahantu hazwi cyane hakiriye ibirori bitandukanye kandi bikomeye muri Dallas.

African Music Magazine Awards (AFRIMMA) 2018 byabaye tariki 07 Ukwakira, bibera Dallas no muri Nigeria, abahanzi nka Davido, Burna Boy, Yemi Alade na Wizkid batsindiye ibihembo byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka