Ubunyobwa bushobora gukumira indwara za kanseri - Menya ibyiza byabwo

Nk’uko tubikesha urubuga www.nationalpeanutboard.org, ubunyobwa ni igihingwa gishobora kuba gifite inkomoko muri Amerika y’Amajyepfo mu gihugu cya Peru cyangwa Brezil, kuko nta nyandiko ihari igaragaza aho ubunyobwa bwakomotse, ariko hari imitako ibumbye mu ishusho y’ubunyobwa kandi iyo mitako ikaba imaze imyaka irenga 3,500.

Muri Peru kandi, hari ubwoko bwitwa “inca” mu mwaka w’1500 mbere ya Yezu Kiristu, bakoreshaga ubunyobwa mu mihango itandukanye ijyanye n’amaturo, bakabuhambana n’abantu babo bapfuye kugira ngo bifashe roho zabo.

Hari kandi ubwoko bw’abantu bo muri Brezil bavangaga ubunyobwa n’ibigori bagukoramo ibyo kunywa muri iyo myaka.

Ku rubuga http://avantagessante.space, bavuga ibyiza by’ubunyobwa ari byinshi. Ubunyobwa bushobora kuribwa ari bubisi cyangwa buhiye kandi bukagira akamaro mu buzima bw’umuntu, gusa ubunyobwa bubisi ni bwo bugira intungamubiri nyinshi ku buzima bw’abantu.

Ubunyobwa butuma umutima w’umuntu uhorana ubuzima bwiza. Kuko ubunyobwa cyane cyane ububisi bugira ibinure byitwa ”monoinsaturée” bikaba bifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima zitandukanye. Ubunyobwa akandi bwigiramo ibyitwa “antioxydants”.

Ubunyobwa bushobora gukumira indwara ya kanseri, ubunyobwa bubisi bwigiramo vitamine E kandi iyo vitamine E igira akamaro gakomeye mu kubuza utunyangingo (cellules) za kanseri gukura.

Ubunyobwa bwongerera umubiri ubudahangarwa, kuko poroteyine n’ubutare bwa “cuivre” buba mu bunyobwa bifite ubushobozi bwo kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ubunyobwa bufasha mu kugenzura urugero rw’isukari mu mubiri, ibyo bigafasha mu gukumira indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (diabète de type 2).

Ubunyobwa bugabanya ingano y’ibinure bibi mu mubiri , kuko bwongera ingano y’ibinure byiza bikenewe mu mubiri w’umuntu.

Ubunyobwa butuma umuntu agira amagufa akomeye, kuko bwigiramo ubutare bwa “cuivre”.

Ubunyobwa bufasha mu kongerera abagore uburumbuke kuko bwigiramo ibyitwa “folate” kandi iyo folate yongera uburumbuke ku bagore, ikanabafasha mu gihe batwite ndetse inatuma umwana uri mu nda agira ubuzima bwiza.

Ubunyobwa bufasha ubwonko gukora neza, kuko bukungahaye cyane kuri vitamine B ifasha ubwonko kutibagirwa ndetse no gutuma bukora neza.

Ku rubuga www.mayoclinic.org, bavuga ko nubwo ubunyobwa ari bwiza, ariko hari n’abadakwiye kuburya mu gihe bamenye ko bubagiraho ingaruka runaka.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kwereka umuntu ko umubiri we udakorana n’ubunyobwa harimo kuba yaburya nyuma igogora rikagenda nabi, bigakurikirwa no kubabara mu nda, guhitwa, cyangwa se no kuruka.

Hari kandi kuba umuntu yafurutwa cyangwa se akishimagura hafi y’umunwa. Umuntu ashobora no kugira ibicurane bidasanzwe, ikindi uko ashobora kugira ibibazo byo kunanirwa guhumeka, n’ibindi. Ubonye urya ubunyobwa ukagira ikibazo, ibyiza ni ukubwihorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turifuza kumenya ingaruka mbi yubunyobwa

Alias yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka