Ebola yahagurukije ba Minisitiri b’Ubuzima b’u Rwanda na Congo

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Diane Gashumba yakiriye Minisitiri w’agateganyo ushinzwe ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Mbayi Kangudia baganira ku cyorezo cya Ebola gihangayikishije ibihugu byombi.

Minisitiri Diane Gashumba na mugenzi we wa Congo Minisitiri Mbayi Kangudia batangaza ko bashyizeho amasezerano y’ubufatanye mu guhana amakuru no gufatanya mu guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze gutwara ubuzima mu burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri Diane Gashumba avuga ko ubufatanye bwari buhari bugiye gukomeza, impande zombi zikarushaho guhanahana amakuru.

Yagize ati; “Kugeza ubu nta bihuha, duhana amakuru dukoresheje whatsapp, ubutumwa bugufi (message) no guhamagarana, kandi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS turimo turakorana neza. Tukaba dushima abaturage bacu bakomeje kwitwara neza, tubasaba guhagarika ingendo ahari icyorezo cya Ebola, bubahiriza ingamba zashyizwe ku mupaka mu kubapima no kwirinda umuvundo.”

Minisitiri w'agateganyo ushinzwe ubuzima muri Congo akigera mu Rwanda yabanje gukaraba
Minisitiri w’agateganyo ushinzwe ubuzima muri Congo akigera mu Rwanda yabanje gukaraba

Minisitiri Mbayi Kangudia avuga ko Ebola itagendera ku mupaka ngo irasaba visa, asaba ko bikwiye ko ibihugu bifatanya mu kuyikumira.

Ati “N’ubwo twashyizeho ingamba zikomeye byabayeho ko haboneka abaducika igakomeza kwandura. Turasaba u Rwanda ubushake rufite mu gukumira ko Ebola ikomeza gukwirakwira, tukaba tugiye gushyiraho ingamba zikumira, dukoreye hamwe mu kugenzura no guhana amakuru bikazagira uruhare mu guhagarika Ebola, tukaba dusaba n’ibindi bihugu kugira ubushake mu gufatanya kuko ibyo dukoze n’u Rwanda bizagira uruhare mu kurinda ibindi bihugu.”

Amasezerano y’ibihugu byombi agamije kwinjiza mu kibazo abayobozi bakuru gufatanya mu kugenzura icyorezo cya Ebola mu buhahirane bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Congo, bigafasha ibihugu guhanahana amakuru, ubufatanye mu mutekano w’abaturage mu by’ubuzima, kuganira uburyo bwo kwirinda Ebola no kugenzura abaketsweho icyorezo.

Mu bantu 2671 baketsweho Ebola, abemejwe ko bayirwaye ni 2577 naho abo yahitanye ni 1790 mu duce twa Mabalako, Mandima, beni, Katwa,Musienene na Goma umujyi wegeranye n’u Rwanda.

U Rwanda rwahagurukiye gushyiraho ingamba zikumira ko Ebola yakwinjira mu Rwanda, ndetse rusaba abaturage barwo kugabanya ingendo mu gihugu cya Congo mu gihe hakibarizwa icyorezo cya Ebola, mu gihe imijyi y’impanga Goma na Gisenyi ifitanye ubuhahirane bukomeye.

Ku mipaka ihana imbibi na Congo hashyizwe amazi arimo imiti yo gukaraba, ibyuma bipima umuriro, ndetse abaturage bihanangirizwa guca inzira zitemewe uretse kunyura ku mupaka bagapima ndetse bagakaraba.

Mu Rwanda amahoteri mu Karere ka Rubavu yasabwe gushyiraho aho gukarabira mbere yo kwinjira muri Hoteli, naho mu bigo nderabuzima babanza no gupima umuriro abahagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka