Muri gereza ya Ntungamo Abanyarwanda ngo bakubitishwa insinga z’amashanyarazi

Si Kampala gusa irimo gutoterezwamo Abanyarwanda, kuko no mu magereza y’uduce twegereye u Rwanda ngo barimo.

Bizimana Frank w'imyaka 31 avuga ko yari amaze umwaka urenga afungiwe i Ntungamo
Bizimana Frank w’imyaka 31 avuga ko yari amaze umwaka urenga afungiwe i Ntungamo

Bizimana Frank w’imyaka 31 avuga ko yari amaze umwaka urenga afungiwe i Ntungamo mu karere gahana urubibi na Nyagatare mu Rwanda.

Ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, akaba avuga ko yajyaga muri Uganda kugura imyenda akaza kuyicururiza mu Rwanda.

Ubwo yahagurukaga i Kigali yerekeza i Kampala ku itariki 23 Mata umwaka ushize wa 2018, ngo yavuye mu modoka bageze i Ntungamo ashaka kugura ibyo kurya ntiyongera kuyisubiramo.

Ati"Nari kumwe na mugenzi wanjye, muri ’supermarket’ twari tugiye kuguramo ibyo dukoresha mu rugendo, haje umupolisi abaza ngo ’abo Banyarwanda barashaka iki hano?"

"Baraje baradufata batujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntungamo tuhamara icyumweru, twaje kujyanwa imbere y’urukiko babanza kudukatira imyaka ibiri, ndajurira kubera ubumuga mfite baza kunkatira umwaka umwe".

"Gereza twafungiwemo bagira imvugo mbi bakadukubita, Abanyarwanda bose nahabonye ntawe utarakubiswe insinga z’amashanyarazi bakunze kwita ’black mamba".

"Abenshi tuba tuzira kutamenya indimi zabo, amategeko yabo akomeye ndetse no kuba abo dufunganywe bari mu gihugu cyabo baba batadushaka".

Akomeza asobanura ko we bamubwiraga ko batanemera icyangombwa kimuhesha kwambuka umupaka cyitwa (jeto).

Bizimana avuga ko muri gereza yabanje kuhagirira ubuzima bubi bwo kurwara ibihaha, ariko ko nyuma ngo yaje gukira ndetse abasirikare bamufunze bakajya bamurekura akagira imirimo ajya kubakorera hanze ya gereza.

Avuga ko muri iyo gereza yumvise bagenzi be bavuga ko abakobwa b’Abanyarwanda bakoreshwa imirimo ivunanye ndetse n’iyo kwicuruza.

Ati"Icyo nshishikariza ababyeyi bafite abana b’abakobwa muri Uganda, ni uko bareka kwicara ngo abana bari mu gihugu hanze batazi icyo bakora n’ikibabeshejeho".

Bizimana avuga ko yagaruwe mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, ariko ko atigeze asubizwa amafaranga ye ibihumbi 350 y’amanyarwanda hamwe n’ibihumbi 600 by’amashilingi ya Uganda yari yaratanze ku barinda gereza ngo bayamubikire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka