Perezida Kagame asanga Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama yiga ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika.

Yashimiye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria witabiriye iyo nama, na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye gushyira ingufu mu kwihutisha ingamba zo kurandura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa, yibutsa ko amasezerano ya Malabo muri Equatorial Guinea yavugaga ko muri 2025 Afurika igomba kuba yihaza mu biribwa.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono muri 2014, umubare w’Abanyafurika bafite ikibazo cy’imirire wiyongereye mu bihugu bitandukanye bya Afurika, agaragaza ko ababarirwa muri 20% bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu gukemura icyo kibazo, abaturage n’abayobozi bakigira icyabo, ndetse mu kugikemura hifashishwa ikoranabuhanga, hiyongeraho n’umusanzu w’abafatanyabikorwa.

Perezida Kagame ati “Buri wese nahaguruka akabigiramo uruhare, iki kibazo kizarangira, kandi tuzagera ku ntego twifuza. Rero niba twabishobora, n’ahandi babishobora.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Imirire mibi izagira ingaruka ku buzima bw’abana bato bo muri iki gihe. Ikibazo ni kidakemurwa, kizagira ingaruka kuri gahunda yose abantu bategurira umugabane wa Afurika. Ibyo rero ntidukwiye kwemera ko bibaho.”

Perezida Kagame yavuze ko Inama yiga ku kwihaza mu biribwa kw’Abanyafurika irimo kubera i Kigali ari ingenzi kuko yagaragaje ibigomba gukorwa kugira ngo uwo mugabane ubashe kugera kuri iyo ntego.

Perezida Kagame ati “Mpereye ku byo Obasanjo yavuze, dukeneye ko hagira igikorwa hashingiwe ku bushake bw’Abanyapolitiki. Dukeneye gukora ibiri mu bushobozi bwacu, kandi tuzi neza ko twakora bigatanga umusaruro.

Umukuru w’igihugu yatanze urugero ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere igira uruhare mu kutihaza mu biribwa kwa Afurika kubera izuba ryinshi n’imvura biteza amapfa.

Ati “Ibyo dusanzwe tubizi, ndetse n’ibyo dukwiye gukora turabizi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirushaho kwiyongera agereranyije imyaka ya 1980 n’imyaka ya 1990, yavuze ko izo ngaruka zikubye inshuro eshanu, amapfa akaba ari yo azahaza cyane Abanyafurika.

Iyo mihindagurikire y’ibihe ngo ishegesha ubuhinzi bigatuma abantu bakena ntibihaze mu biribwa.

Perezida Kagame ati “Rero ingufu zigomba gushyirwa mu gukora ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere, hagakorwa ishoramari, ariko bikajyana no gukora ubushakashatsi.”

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo kwihaza mu biribwa bigerweho, Afurika igomba guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’imvururu za hato na hato zihungabanya umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka