Congo yakuyeho Jeton ku bakoresha indangamuntu ku mupaka munini

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwakuyeho utwangombwa tw’udupapuro twatangwaga ku mupaka tuzwi nka ‘Jeton’ twahabwaga abakoresha indangamuntu ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.

Mu gitondo ku wa gatandatu tariki 10 Kanama 2019 abantu bari benshi ku mupaka munini uzwi nka La Corniche kubera ko bangiwe kwambuka. Ni abantu baturiye imipaka bakoresha indangamuntu mu kwambukiranya imipaka aho bahabwaga ako gapapuro kitwa Jeton bagenderaho.

Kubangira kwambuka byashyizwe mu bikorwa nyuma y’uko mbere yaho tariki ya 09 Kanama 2019 hari hasohotse itangazo rivuga ko ubuyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakuyeho Jeton ku mupaka wa La Corniche. Iryo tangazo rivuga ko kuva tariki ya 10 Kanama 2019 abashaka Jeton bagomba gukoresha umupaka muto uzwi nka ’Petite barrière’.

Ni bimwe mu byatumye haboneka umuvundo ku mipaka ku bamenyereye kwambukira ku mupaka munini bakoresheje Jeton batari bemerewe kwambuka haba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa ku ruhande rwa Congo.

Ku mupaka muto, ingamba zo gushyira abantu ku murongo zakomeje aho hambukaga bake, abandi bagasubizwa inyuma haba ku ruhande rw’u Rwanda no ku ruhande rwa Congo.

Ku mipaka ihuza Goma na Gisenyi urujya n’uruza rwaragabanutse ugereranyije n’uko byari bisanzwe ukoreshwa n’abantu ibihumbi 55 ku munsi.

Minisitiri w’Ubuzima wa Congo n’uw’u Rwanda baherutse guhurira i Rubavu ku mupaka w’ibihugu byombi baganira ku bijyanye n’urujya n’uruza kuri uwo mupaka. Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, yavuze ko abantu bagomba kwirinda ingendo zitari ngombwa ahari icyorezo cya Ebola.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase ubwo aheruka mu karere ka Rubavu yavuze ko abantu bagomba kwirinda icyatuma Ebola igera mu Rwanda kubera ibyo bajya gushaka muri Congo.

Yagize ati “Amagara araseseka ntayorwa, nta mpamvu yo kwiziringa hakurya kwambuka atari ngombwa, nta mpamvu yo guca mu cyuho nka magendu, nta mpamvu abana bacu bajya kwiga hariya hakurya kandi natwe dufite amashuri cyane cyane muri ibi bihe hari ibibazo.”

Ni umwanzuro ushobora kutorohera abatuye mu mijyi ya Gisenyi na Goma bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu gihe basabwe kugabanya ingendo bakora kandi benshi bari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka harimo n’imirimo.

Mu mujyi wa Gisenyi, ku munsi habagwa inka zibarirwa hagati ya 50 na 60 kandi 80% zicuruzwa mu mujyi wa Goma, ikilo kigurishwa ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe umupaka iyo ufunzwe ikiguzi cy’inyama ku kilo kigera munsi y’amafaranga igihumbi.

Ubucuruzi bw’imboga, amafi, imbuto n’ibindi bicuruzwa bikunzwe mu mujyi wa Goma bikurwa mu mujyi wa Gisenyi na bwo bugerwaho n’ingaruka mu gihe habayeho ingorane mu kwambuka umupaka.

Iri ni itangazo ryatanzwe n’uruhande rwa Congo rivuga ko kwambukira kuri Jeton ku mupaka munini byahagaze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka